Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko asezeye mu gisirikare.
Gen Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko asezeye mu gisirikare.
Abicishije mu butumwa yashyize kuri twitter yagize ati ” Nyuma y’imyaka 28 ndi mu kazi mu gisirikare gifite icyubahiro, gikomeye cyane ku Isi, nishimiye gutangaza ugusezera kwanjye. Njyewe n’abasirikare banjye twageze kuri byinshi.
Muhoozi, umujyanama wihariye wa se mu by’umutekano akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka aherutse mu Rwanda aho yahuye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, nyuma yaho Guverinoma y’u Rwanda igatangaza ko umupaka wa Gatuna wari umaze imyaka itatu ufunze uzafungurwa.
Mu bihe bishize, The Source Post yatangaje inkuru zerekana ko Muhoozi uri kuzamurwa bya vuba, wagaragaye nk’uwitangiye ibibazo cyane ibyari hagati y’u Rwanda na Uganda birimo iby’ifungurwa ry’umupaka uhuza ibyo bihugu hari aho agana.
Muhoozi Kainerugaba ni muntu ki?
Lt Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 47 akaba umubyeyi w’abana batatu. Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukira muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga.
Ni imfura mu muryango w’iwabo akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite.
Amashuri yo mu buto bwe, bitewe n’ubuhunzi yayize mu bihguu bitandukanye nka Tanzania, Kenya muri Mount Kenya Academy iherereye ahitwa Nyeri no muri Suède.
Nyuma y’uko se afashe ubutegetsi mu 1986, Muhoozi n’umuryango we baratahutse, amashuri ye ayakomereza muri Uganda. Muri iki gihugu yize mu mashuri atandukanye arimo Kampala Parents School, King’s College Budo na St. Mary’s College iherereye i Kisubi. Amashuri yisumbuye yayarangije mu 1994.
Deodati Aganyira wigishije Muhoozi muri St. Mary’s College aherutse kubwira itangazamakuru ko ubwo uyu mugabo yari akiri ku ntebe y’ishuri yarangwaga no kwicisha bugufi ndetse, kugira ubuntu no gusohoza icyo yiyemeje.
Ati “Kimwe mu bintu byatangaje ni ukwicisha bugufi k’uriya muhungu, ndamwita umuhungu kuko ari nk’umwana wanjye, ngendeye ku kuba yari umwana wa Perezida birangora kumva uburyo yicishaga bugufi kandi akaba inshuti ya buri wese.”
Yakomeje avuga ko mu gihe Muhoozi yamaze muri iki kigo yabaga afite ibiryo bye ariko bikarangira abisangiye n’abandi banyeshuri bose kubera ubuntu yagiraga.
(Src:Thesourcepost.com)
Comments are closed.