Murenzi Abdallah wigeze kuyobora Akarere ka Nyanza yatorewe umwanya ukomeye muri RMC

6,177
RPF

Mu gihe igikorwa cy’amatora y’ubuyobozi bushya bugomba kuyobora umuryango w’aba Islam mu Rwanda arimbanije, kuri ubu biravugwa ko Bwana MURENZI Abdallah wigeze kuyobora Akarere ka Nyanza yaba amaze gutorerwa kuyobora komisiyo y’ubugenzuzi mu muryango w’Abasilamu mu Rwanda RMC, akaba atorewe uyu mwanya mu gihe cy’imyaka itanu.

Kugeza ubu ntiharamenyekana uri butorerwe kuyobora uno muryango muri ano matora ataragiye avugwaho rumwe n’abasilamu batari bake, gusa benshi mu bakurikirana iby’aya matora barasanga nta cyitezwe guhinduka mu buyobozi bw’uyu muryango, ndetse bagashinja uno muryango gucanishamo abasilamu ku buryo kuri ubu bivugwa ko muri uno muryango harimo ibice bibiri bihora bihanganye.

Murenzi Abdallah yamenyekanye cyane mu nzego z’ibanze ubwo yayoboraga Akarere ka Nyanza, ayobora n’ikipe ya Rayon sport, yongera ayobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, ni umwe mu bantu bivugwa ko ashobora kuzayobora n’uno muryango w’Abasilamu mu Rwanda ndetse hari n’abavuga ko kuba atorewe uno mwanya ari uburyo bwo kumutegura ngo abanze amenye imikorere n’imiterere y’uno muryango.

Leave A Reply

Your email address will not be published.