Musana J.Luc wari uzwi mu bikorwa byo gusebya igihugu yabisabiye imbabazi

6,683

Bwana MUSANA Jean Luc wari uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga asebya anatuka guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yitandukanije n’ibyo bikorwa bibi nyuma yo kugirwa inama.

Kuri iki cyumweru taliki ya 18 Nyakanga 2023 nibwo Bwana Musana Jean Luc uzwi cyane cyane ku rubuga rwa twitter mu bikorwa byo gusebya no gutuka abayobozi b’igihugu yanditse kuri urwo rukuta rwe avuga ko yitandukanije n’ibyo bikorwa nyuma y’aho agiriwe inama n’ababyeyi be ndetse na zimwe mu nshuti ze za hafi.

Mu butumwa bwe bwaherekejwe n’ifoto ya perezida Paul Kagame na madame, uyu musore warokotse genocide yakorewe Abatutsi yasabye imbabazi ku bikorwa yari amazemo igihe bijyanye no gusebya igihugu. Muri ubwo butumwa bwe, MUSANA J.Luc yagize ati: “Nyuma yo kuganira n’Umubyeyi (Data) n’ Inshuti ndifuza gusaba imbabazi H.E Président Paul Kagame, Umuryango we, Governoma y’ uRwanda, Inzego z’ umutekano n’ Umuryango NyaRwanda muri rusange aho nabatengushye, Haguma ugira ababyeyi! Mugire amahoro“.

Hari abavuga ko bashimishijwe n’uyu mwanzuro, banamusaba gukomera kuri uyu mwanzuro yafashe agaca ukubiri burundu n’Abifuza kongera gusubiza u Rwanda mu Kangaratete, ariko n’ubwo bimeze bitya, hari abandi babajwe n’umwanzuro wa Musana baramutuka ibitutsi bitagira uko bisa, hari n’abandi bavuga ko yatewe ubwoba na Leta bituma asaba imbabazi.

Musana Jean Luc ni umwe mu bashinze umuryango wa GAERG, ahabwa inshingano zo kwaka no kwakira imisanzu y’abanyamuryango, byaje kugaragara ko ayo yakiraga yahitaga ayatera iposhi, bamusaba kuyishyura nawe arabyemera, nyuma ahita afata umurongo w’abatavuga rumwe na Leta, maze akajya atambutsa ubutumwa busebya igihugu ku mbuga nkoranyambaga.

Ise wa Musana J.Luc yigeze kuba burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Gikomero naho nyina umubyara ni umwarimukazi.

Comments are closed.