LONI irashinjwa bamwe mu basirikare bakomeye ba RDF kuyobora urugamba muri DRC

4,751
Kwibuka30

Hari raporo ya Loni yongeye gushinja ingabo z’u Rwanda kugira akaboko mu ntambara imaze igihe yarayogoje Repubulika iharanira demokarasi ya Congo

Raporo nshya y’umuryango w’abibumbye yongeye gutunga agatoki u Rwanda binyuze mu gisirikare cyayo kugira uruhare mu ntambara imaze igihe iyogoza tumwe mu duce twa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo.

Iyi raporo bivugwa ko ishobora kujya hanze mu minsi ya vuba, ivuga ko ingabo z’umutwe wa M23 ku rugamba ziba ziyobowe na bamwe mu basirikare bakomeye bo mu ngabo z’u Rwanda RDF, muri abo hagashyirwa mu majwi umujyanama wa perezida wa Repubulika mu bijyanye na gisirikare afande James KABAREBE, Jeneral Endrew Nyamvumba, Jenerali Vicent Nyakarundi hamwe n’abandi bivugwa ko bafite ingabo muri Nyiragongo.

Kwibuka30

Iyi raporo ikomeza ivuga ko impamvu umutwe wa M23 wakomeje kunanirana ndetse ukitwara neza ku rugamba aho yabaga ihanganye n’ingabo za Leta FARDC ari uko zabaga ziyobowe n’abo basirikare bakomeye bo mu ngabo z’u Rwanda ndetse zirangajwe imbere na bamwe mu basirikare ba RDF bivugwa ko bambutse bakaba bafasha M23.

N’ubwo bimeze bityo, iyo raporo ishinja abayobozi ba DRC gufasha no gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wiganjemo bamwe mu basize bakoze genocide mu Rwanda mu mwaka w’i 1994, muri abo harimo n’umugaba mukuru w’ingabo za FARDC.

Kugeza ubu ntacyo u Rwanda ruravuga kuri ibi birego n’ubwo bwose rwakomeje guhakana uruhare urwo arirwo rwose mu ntambara imaze igihe ibera muri Congo, ndetse n’umutwe wa M23 wakomeje guhakana ko nta nkunga uterwa n’u Rwanda.

U Rwanda na DRC ni ibihugu bibiri by’ibituranyi bimaze igihe birebana ay’ingwe, aho Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda kuyigabaho ibitero mu ikote rya M23, u Rwanda narwo rugahakana ibyo birego ahubwo rugashinja DRC gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya Leta ya Kigali.

Leave A Reply

Your email address will not be published.