Amerika: Umuraperi yahanutse ku rubyiniro arapfa

3,187
Kwibuka30

Umuraperi Milton Powell wamamaye muri Amerika nka Big Pokey, yitabye Imana aguye ku rubyiniro muri Texas ubwo yari ari kuririmba mu gitaramo yari yatumiwemo.

Uyu muhanzi ku wa Gatandatu w’icyumweru cyashize yari kuririmba mu gitaramo cyari cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi wahariwe ubwigenge bw’abacakara b’Abanyafurika muri Amerika, ubusanzwe witwa Juneteenth.

TMZ yatangaje ko yageze ku rubyiniro akabanza kuvugana na DJ amubwira indirimbo amucurangira, nyuma agatangira kuririmbana n’abari bitabiriye bamwishimiye.

Nyuma abantu babona yikubise hasi bakabanza kugira ngo nta kidasanzwe kugeza aho kubyuka byananiranye bikarangira ajyanywe kwa muganga igitaraganya ari naho yaguye ku Cyumweru tariki 18 Kamena.

Kwibuka30

Abari bashinzwe kumureberera inyungu nibo bemeje urupfu mu itangazo ryashyizwe hanze.

Big Pokey wari ufite imyaka 45 azwi nk’umwe bari baratangije itsinda rya Screwed Up Click, ryahuriragamo abaraperi batandukanye muri Houston, Texas muri Amerika.

Uyu muhanzi watangiye umuziki kuva mu 1995 yagaragaye kuri Billboard 100 mu 2005 mu ndirimbo yitwa “Sittin Sidewayz” yari yahuriyemo na mugenzi we Paul Wall. Umwaka ushize yagaragaye mu ndirimbo “Southside Royalty Freestyle” ya Megan Thee Stallion, Sauce Walka, Lil Keke na we.

Abaraperi batandukanye barimo Juice J, Slim Thug na Lil Flip bamwifurije kuruhukira mu mahoro.

Na Meya wa Houston Sylvester Turner yagaragaje ko urupfu rw’uyu muraperi ari igihombo gikomeye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.