Musanze: Abagera kuri 51 bafashwe bica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 barimo gusengera ku musozi witwa “Ndabirambiwe”!

7,510
Kwibuka30

Abantu 51 bafashwe mu masaha y’igicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 07 Kamena 2020 basengera ku musozi witwa Ndabirambiwe uherereye mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Cyabararika.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Polisi station ya Muhoza. Amakuru y’uko basengeraga kuri uyu musozi yamenyekanye ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine yabivuze,

Yagize ati: “Ni byo koko abo bantu uko ari 51 bafashwe basengera kuri uwo musozi witwa Ndabirambiwe. Nk’uko mubizi muri iki gihe amahuriro y’abantu benshi ntiyemewe kubera kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19. Aba bafashwe babirenzeho Kandi babizi neza ko bitemewe. Abanyarwanda twese duhangayikishijwe n’iki cyorezo kimaze iminsi cyaratumye ibintu byinshi biba bihagaritswe. Insengero, amashuri n’andi mahuriro y’abantu benshi byabaye bisubitswe, birababaje kubona hari ababirengaho bakica ayo mabwiriza nkana. Ikigiye gukorwa mbere na mbere ni ukubigisha tubibutsa ko kurenga ku mabwiriza n’ingamba nk’izi ziba zarashyizweho ari ugushyira ubuzima bwa benshi mu kaga”.

Kwibuka30

Uyu muyobozi yongeraho ko aho icyorezo cya Covid-19 kimariye kugera mu Rwanda uyu musozi wa Ndabirambiwe ari hamwe mu ho bihutiye gushyira amarondo no gukorera ubugenzuzi buhoraho mu rwego rwo kurinda ko abantu bajya kuhasengera rwihishwa, dore ko mbere y’uko iki cyorezo cyaduka bahasengeraga amanywa n’ijoro.

Kuri iyi nshuro abo bantu babashije kuwuzamuka bakagera n’ubwo bahasengera ngo babikoze rwihishwa.

Yagize ati: “Uriya musozi tuhakorera ubugenzuzi mu buryo buhoraho, harebwa niba nta muntu wagiye kuhasengera binyuranyije n’ayo mabwiriza. No kubatahura n’ubwo bari biyibye byanyuze muri iyo nzira.Turagira ngo twibutse abagifite umutima wo kujyayo ko inzego zose ziri maso, abahaturiye na bo biteguye gukorana natwe baduha amakuru kuko rwose tutazihanganira umuntu wo gushyira abandi mu kaga ko kuba nyirabayazana w’icyorezo cya Covid-19″.

Mayor Nuwumuremyi Jeannine avuga ko abafashwe bahise bashyikirizwa Polisi station ya Muhoza kugira ngo bibutswe ububi n’ingaruka ziri mu kwishora ahahurira abantu benshi, ngo nibinaba ngombwa hazakurikizwa amategeko n’ibihano bihabwa uwarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. muri rusange iyo ukomeje kugenda hirya no hino mugihugu usanga hari abateranira hamwe bagasenga kandi bitemewe kuko bashobora kuba bahandurira!

Uyu musozi wa Ndabirambiwe ukunze kujya gusengerwaho n’abaturutse mu bice bitandukanye yaba mu Karere ka Musanze n’utwo byegeranye. Hari n’abajyayo baturutse mu zindi ntara, bikavugwa ko akenshi baba bagiye kuhasengera ngo bahakure ibitangaza n’amasezerano y’ibyiza by’ahazaza nk’uko bamwe mu babyemera babivuga. Nta rusengero ruhubatse uretse kuba abahasengera babikorera mu ishyamba rihari.

Leave A Reply

Your email address will not be published.