Musanze: Abanyeshuri 32 bo mu bihugu 5 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi.

8,210

Kuri uyu wa Gatanu, mu Ishuri Rikuru rya Polisi riri mu karere ka Musanze, Abanyeshuri 32  baturutse mu bihugu 5 byo muri Afurika aribyo  Kenya, Namibia, Somalia, Sudan y’Epfo n’u Rwanda basoje amasomo yo ku rwego rwo hejuru bari bamaze umwaka bahabwa.

Abagiye guhabwa impamyabumenyi, harimo abanyarwanda 25 bakora mu nzego z’umutekano, iki akaba ari icyiciro cya 9, naho aya masomo bakaba barayatangiye umwaka ushize.

Umuyobozi w’iri shuri, CP Christophe  Bizimungu yavuze  ko abanyeshuri basoje amasomo uyu munsi, ahamya ko bahawe  ubumenyi bubashyira ku rwego rwo hejuru mu mirimo yabo bashinzwe yo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu .

Muri aba kandi 27 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, bahawe na Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’amahoro no guhosha amakimbirane.

Comments are closed.