Guhera kuri italiki 30 kamena 2021 nta muntu uvuye Uganda azajya yinjira mu Bwongereza

5,627
Kwibuka30
Manchester Airport keep contractors safe with AIRDAT Passport
Leta y’Ubwongereza yashyize igihugu cy’Ubugande ku rutonde rw’ibihugu aho ababivamo batemerewe kwinjira muri icyo gihugu.

Ibi bigendanye no kwiyongera kw’abanduye Coronavirus n’ubwoko bushya bw’iyi virus bwandura vuba cyane, mu gihugu cya Uganda.
Abongereza hamwe n’abafite uburenganzira bwo kuhatura batashye nibo gusa bazemererwa gusubira iwabo.

Kwibuka30

Mu ntangiriro z’uku kwezi, leta zunze ubumwe z’Abarabu zahagaritse kongera kwemerera abagenzi bavuye cyangwa baciye muri Uganda kwinjira muri icyo bihugu.
Uganda ihanganye n’inkubiri ya kabiri y’iki cyorezo, imibare y’abandura n’abapfa yakomeje kuzamuka kuva mu mpera z’ukwa gatanu.

Tariki 22 z’uku kwezi hatangajwe abantu 1,200 banduye, kugeza ubu abagera ku 75,000 bose hamwe nibo batangajwe ko bayanduye muri Uganda.
Amabwiriza ya Guma mu rugo y’iminsi 42 yatangajwe na Perezida Museveni mu cyumweru gishize, hamwe no kugabanya amasaha yo kwemererwa kugenda ninjoro bishyirwa guhera saa moya kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo.

Amashuri,gutwara abantu hamwe n’ibikorwa bimwe by’ubucuruzi byarahagaritswe nk’ingamba zo kwirinda ingaruka ziruseho z’iki cyorezo.
Gusa imipaka mpuzamahanga ya Uganda, irimo n’ikibuga cy’indege, irafunguye ku bagenzi berekanye ibyangombwa ko batanduye Covid.
Kugeza ubu, Ubuhinde nicyo gihugu cyonyine Uganda yabujije abakivuyemo kuyinjiramo.

Ni mu gihe kuri uyu wa gatanu, Perezida Museveni yategetse ko uba umunsi w’ikiruhuko w’amasengesho y’igihugu ku baganga bahanganye n’iki cyorezo n’imiryango kimaze kwicira abayo

Leave A Reply

Your email address will not be published.