Musanze: Bibutse aabarenga 800 biciwe muri Cour d’Appel ya Ruhengeri
Kuri iki Cyumweru mu Karere ka Musanze bakoze umugoroba wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka ruva mu Mujyi wa Musanze ku isoko rya GOICO rwerekeza ahahoze hakorerera urwo rukiko, kuri ubu hahinduwe Urwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Musanze.
Ahakoreraga Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri hagizwe Urwibutso rwa Jenoside nyuma y’ubusabe bw’abo mu miryango y’abahiciwe, bagaragazaga ko bidakwiye ko hakomeza gutangirwa serivisi z’ubutabera kandi hari ababuriyemo ubuzima.
Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwavaga ku isoko ryo mu mujyi ugana ahahoze hakorera urukiko
Ubuyobozi bw’Umuryango Ibuka mu Karere ka Musanze buvuga ko Abatutsi bari baturutse mu bice bitandukanye byari bigize perefegitura ya Ruhengeri biganjemo abari bavuye muri su-perefegitura ya Busengo, bahiciwe taliki 15 Mata 1994.
Kuri ubu rero mugiye hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, habarurwa abarenga 800 biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri, baruhukiye muri uru rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Musanze.
Comments are closed.