Abanyeshuri baratangira gusubira ku ishuri ejo, dore ingengabihe y’uburyo bazasubirayo

496
RPF

Hashingiwe ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), kimenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri gutangira igihembwe cya gatatu ejo ku wa Mbere ku itariki ya 15 Mata 2024 kugeza ku itariki ya 18 Mata 2024.

Gahunda y’ingendo nk’uko bimaze kumenyerwa, zikorwa hashingiwe ku Turere ibigo biherereyemo.

Ku wa Mbere tariki 15/04/2024

Hazatangira abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere twaNyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba. Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru na Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa Kabiri tariki ya 16/04/2024

Hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere twa Huye na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo. Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba. Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru. Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa Gatatu tariki ya 17/04/2024

Hazatangira abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere twa Ruhango na Gisagara mu Ntara y’AmagepfoRubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba. Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru. Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku wa Kane tariki ya 18/04/2024

Hazatangira abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Muhanga na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo. Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba. Bugesera mu Ntara y’Ibirasirazuba.

Inzego zibanze zirasabwa gukurikirana igikorwa cyo gusubiza abanyeshuri ku ishuri zikangurira ababyeyi mu Midugudu yabo kohereza abanyeshuri hagendewe ku ngengabihe yatangajwe.

Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingendabihe y’ingendo uko iteganyijwe bohereza abana hakiri kare (mu gitondo) kugira ngo bagere ku mashuri yabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri.

Ababyeyi barasabwa guha amafaranga y’urugendo abana babo azabagarura mu rugo igihe cy’ibiruhuko bikuru ubwo bazaba basoje umwaka ndetse n’amakarita y’urugendo akoreshwa ku ma bisi atwara abagenzi ku banyeshuri banyura mu Mujyi wa Kigali.

Abayobozi b’amashuri barasabwa kwitegura kwakira abana neza bakoresha amasuku banategura ibiribwa bizakenerwa.

Hagamijwe korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura muri Kigali  berekeza mu zindi Ntara bazafatira imodoka kuri Kigali Pele Sitadium i Nyamirambo zibajyana ku mashuri yabo.

Nyuma ya saa cyenda (15h00) z’amamnywa Sitade izaba ifunze kandi nta mu nyeshuri wemerewe kujya gutangira umunsi utari uwo ikigo cye kizatangiriraho.

Leave A Reply

Your email address will not be published.