Musanze FC yaraye isezereye abakinnyi barimo Mugheni Fabrice Kakule

2,704

Umukinnyi Kakule Mugheni Fabrice ukina hagati mu kibuga wari umaze amezi atandatu gusa mu Ikipe ya Musanze FC, yamaze gusezererwa atarangije amasezerano ye.

Ibi byabaye ejo ku wa 3 Mutarama 2024 uyu mukinnyi wari wasinyiye Musanze FC amasezerano y’umwaka umwe mu mpeshyi ya 2023 yahabwaga urupapuro rumurekura agatandukana n’iyi kipe yari asigajemo amezi atanu nk’uko Kigali Today dukesha iyi nkuru yabihamirijwe n’ubuyobozi bwa Musanze FC.

Ntabwo ari Kakule Mugheni Fabrice wenyine watandukanye na Musanze FC kuko Jonathan Mangala Yaya ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Nicholas Ashade Ayomide ukomoka muri Nigeria nabo bahawe impapuro zibasezerera.

Mugheni Kakule Fabrice yagiye muri Musanze FC z’uyu mwaka w’imikino 2023-2024 ntangiriro aho yagiye avuye mu ikipe ya AS Kigali. Uyu mugabo mu Rwanda akaba amaze gukinira ikipe ya Police FC,Kiyovu Sports,Rayon Sports,AS Kigali na Musanze FC avuyemo.

Musanze FC mu rwego rwo kongera imbaraga bashyiramo abakinnyi bashya,mu myitozo bari gukora bitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona bari gukoresha igeragezwa abakinnyi batatu barimo ukina hagati yugarira ndetse n’abakina basatira.

Comments are closed.