Musanze: Umusaza yafatiwe mu cyuho yagiye gusambana akizwa n’amaguru yambaye akenda k’imbere

16,688

Umusaza w’imyaka 70 y’amavuko wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, umaze igihe gito ahagaritswe mu itorero rya ADEPR kubera imyitwarire idahwitse, yafatiwe mu rugo rw’abandi yagiye gusambanya umugore w’abandi.

Uyu musaza bivugwa ko amaze igihe kirekire aca inyuma umukecuru we bashakanye byemewe n’amategeko ariko ntabyemere, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Kanam 2022 ahagana saa munani z’amanywa (2h00) nibwo  yarwanye n’uwo bivugwa ko ari umusambane we aho  acumbitse bapfa ko ashaka kugenda atamwishuye.

Ubwo uyu mugore uvugwaho gusambana n’uyu musaza yavuzaga induru cyane barwanira mu nzu bituma abantu benshi bahurura, uyu musaza na we agakizwa n’amaguru agasohoka yiruka yambaye akenda k’imbere gusa.

Bamwe mu baturange babibonye, bagaye uyu musaza kuba ashaje yandavura ajya mu ngeso mbi nk’izi.

Umwe yagize ati Isi irashaje koko. Ntibikwiye rwose na gato nk’umusaza nk’uyu ukora ibi mu maso y’umukazana we n’abuzukuru.

Uyu mugore bivugwa ko yasambanaga n’uyu musaza, yavuze ko ari umukunzi we bityo ko nta muntu ukwiye gukomeza kubyibazaho.

Yagize ati “Ni Cheri wanjye tumaranye imyaka 2 turyamana, ariko igitumye turwana ni uko amfuhiye ubwo navuganaga n’umuntu kuri telephone.”

Abaturage bavuga ko uyu mugore wasambanaga n’uyu musaza yamwimye imyenda ye abishaka kugira ngo agaragarize umukecuru we wajyaga amuhakanira ko atajya asambana na we.

Leave A Reply

Your email address will not be published.