DRC: Abanyeshuri batsinzwe ikizamini cya Leta bigabije ikigo bigagaho baragisenya bikomeye

9,213
Kwibuka30

Itsinda ry’abanyeshuri bigaga mu ishuri ryisumbuye ryo muri Komini ya Kanshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryagiye gusenya ikigo barangirijeho kubera umujinya wo gutsindwa mu kizamini cya Leta.

Iri tsinda ry’Abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Arc-en-ciel 3 riherereye mu rusisiro rwa Ciaciacia rwo muri iyi Komini Kanshi, bakoze ikizamini cya Leta cy’umwaka w’amashuri wa 2021-2022.

Iki gikorwa bakoze cyo kugaba igitero ku kigo barangirijeho, cyabaye ku Cyumweru aho bigabije inyubako zikoreramo ubuyobozi bw’ishuri.

Ikinyamakuru digitalcongo.cd gitangaza ko aba banyeshuri bigaga mu ishami rijyanye n’uburezi rusange (pédagogie générale) aho ryatsinzwemo abanyeshuri benshi.

Kwibuka30

Muri iri shami hatsinze abanyeshuri 10 gusa mu gihe abakoze ikizamini cya Leta ari 130.

Polisi yo muri kariya gace, yahise ita muri yombi bamwe mu bagiye muri iki gikorwa cy’imyigaragambyo yo gusagarira ishuri bizemo.

(Src:Rwandatribune)

Leave A Reply

Your email address will not be published.