Russia: Perezida Putin arashaka kongera abarenga ibihumbi ijana mu gisrikare cye

8,753
Kwibuka30

Perezida w’Uburusiya yashyize umukono ku itegeko-teka rizatuma mu mezi ari imbere abasirikare b’iki gihugu bashobora kongerwaho abandi 137,000.

Kuri ubu, Uburusiya bufite abasirikare barengaho gato miliyoni imwe, hamwe n’abakozi b’abasivile 900,000 bakora mu gisirikare.

Itegeko-teka rya Perezida Vladimir Putin rije mu gihe mu gihugu hari igikorwa cyo gushaka abinjira mu gisirikare, basezeranywa agahimbazamusyi (agashirikabute mu Kirundi) gatubutse k’amafaranga.

Abategetsi bo mu burengerazuba bavuga ko abasirikare b’Uburusiya bari hagati ya 70,000 na 80,000 bishwe cyangwa bakomeretse kuva Uburusiya bwatera Ukraine mu mezi atandatu ashize.

Hari amakuru ko abareshya abinjira mu gisirikare barimo no gusura amagereza, basezeranya imfungwa kuzirekura no kuziha amafaranga.

Mu itangazo ryo mu byumweru bibiri bishize, minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza yavuze ko za batayo z’abakorerabushake zirimo gushyirwaho mu turere twinshi two mu Burusiya.

Kandi ko zishobora kuba zizaba zigize igice cy’abasirikare bashya bagiye kwinjira mu gisirikare.

Ariko muri iryo tangazo, minisiteri y’ingabo z’Ubwongereza yavuze ko “ibigero [ikigero] biri hasi cyane byo gushishikara kw’abaturage mu kwitabira ubukorerabushake bwo kurwana muri Ukraine”, bivuze ko bizagorana kubona umubare ucyenewe w’abasirikare.

Mbere, Uburusiya bwari bwasezeranyije igikorwa cy’igihe gito, kigera ku ntego, ubwo bwateraga Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Ariko kwirwanaho gukaze kw’Abanya-Ukraine kwahagaritse intambwe yabwo, ndetse mu byumweru bya vuba aha bishize, ahabera imirwano ahanini hagumye aho hasanzwe, ntihatsinsuka.

Abakorerabushake cyangwa abinjizwa mu gisirikare ku itegeko?

Iryo tegeko-teka, ryatangajwe n’ibiro bya Perezida w’Uburusiya (mu rurimi rw’Ikirusiya).

Kwibuka30

Rivuga ko “ingano y’umubare w’abakora mu gisirikare cy’Uburusiya ikwiye gushyirwa ku 2,039,758, harimo n’abasirikare 1,150,628”.

Kuri ubu, umubare ntarengwa w’abasirikare b’Uburusiya ni 1,013,628, nubwo umubare nyakuri wabo mbere yuko igitero kuri Ukraine gitangira byibazwaga ko wageraga ku basirikare hafi 900,000.

Iri tegeko-teka risaba leta gutanga amafaranga avuye mu ngengo y’imari y’igihugu agenewe iki gikorwa.

Rizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere mu 2023.

Ariko ntibisobanutse niba imibare izongerwa binyuze mu kongera umubare w’abakorerabushake binjira mu gisirikare cyangwa niba hazongerwa kwinjiza abantu mu gisirikare ku itegeko.

Muri iki gihe, Abarusiya b’abagabo bafite kuva ku myaka 18 kugeza kuri 27 bashobora kwinjizwa mu gisirikare.

Ariko benshi bashobora kubihunga cyangwa bakagabanya igihe bamara mu gisirikare – ubusanzwe bamaramo umwaka umwe – babinyujije ku kubibuzwa na muganga cyangwa bagahitamo gutangira mu mashuri ya kaminuza.

Mbere, Uburusiya bwahakanye kohereza muri Ukraine abasirikare binjijwe mu gisirikare ku itegeko.

Ariko abasirikare benshi barihanijwe nyuma yuko hamenyekanye amakuru ya bamwe binjijwe mu gisirikare ku itegeko.

Abo bari barimo guhatirwa gushyira umukono kuri kontaro za gisirikare ndetse hamwe na hamwe bakagirwa imfungwa.

Bijyanye n’amategeko y’Uburusiya, abinjijwe mu gisirikare ku itegeko basabwa gukora imyitozo y’amezi ane mbere yuko boherezwa ku rugamba.

(Inkuru ya BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.