Mushikiwabo ni we Mukandida Rukumbi Ku Buyobozi Bwa Francophonie

7,235

Inama ya 18 y’abakuru b’ibihugu bihuriye kuri rurimi rw’Igifaransa, Francophonie, izateranira muri Tuniziya mu mpera z’iki cyumweru. Izibanda ku bibazo by’ubukungu.

Inama izabera ku cyirwa cya Tuniziya cyitwa Djerba, mu nyanja ya Mediterane. Izakoranya intumwa z’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga 89.

Harimo abakuru b’ibihugu na guverinoma 31. Ku isonga, ibigugu by’umurwango, Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, na minisitiri w’inteba wa Canada, Justin Trudeau.

Bazibanda ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere ry’ubukungu. Muri urwo rwego, ku ruhande rw’inama y’abayobozi b’ibihugu, abashoramali bo muri Francophonie nabo bazaterana kugera kuwa mbere.

Inama izatora kandi umunyamabanga mukuru wa Francophonie. Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, urangije manda y’imyaka ine, ni we kandida wenyine ku yindi manda ya kabiri. Bityo, afite amahirwe menshi yo kongera gutorwa.

Inama ya Francophonie ya 18 yari yasubitswe inshuro ebyiri, ahanini kubera icyorezo cya Covid-19.

Umuryango wa Francophonie ufite icyicaro gikuru i Paris, umurwa mukuru w’Ubufaransa. Wavukiye i Niamey, umurwa mukuru wa Nijeri, mu 1970.

Muri iki gihe ugizwe n’ibihugu 54 (birimo Uburundi n’u Rwanda), abanyamuryango barindwi bashamikiye ku bihugu bimwe na bimwe, nk’intara ya Québec yo muri Canada, n’indorerezi 27 zirimo na leta ya Louisiana yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Bituwe n’abantu bavuga Igifaransa barenga miliyoni 321.

Comments are closed.