Musonera watorewe kuba umudepite yafunzwe akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

2,635

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Musonera Germain wari watorewe kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, akaba akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Musonera wari wiyamamaje nk’umukandida w’umuryango RPF-Inkotanyi yakuwe ku rutonde rw’abadepite binjiye mu nteko habura amasaha make ngo bagenzi be barahire.

Yakuwe ku rutonde nyuma y’uko hari abaturage bari bamaze gutanga amakuru y’uko yaba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko mu karere ka Muhanga aho avuka.

Amakuru yemejwe n’umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry avuga ko uyu mugabo akekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwa Kayihura Jean Marie Vianney wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr Murangira yagize ati: “Mu ibazwa rye ry’ibanze Musonera Germain yiyemerera ko mu gihe cya Jenoside na we yajyaga ajya kuri bariyeri ziciweho Abatutsi, kandi akiyemerera ko Kayihura JMV yiciwe aho yacururizaga ku kabari ke. Rero mu isesengura ry’Umugenzacyaha izi ni impamvu zifatika zituma akekwa kandi zashingiweho kugira ngo Musonera akurikiranwe afunze”.

RIB ivuga ko kuri ubu Musonera afungiye kuri Sitasiyo yayo ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje, dosiye ikaba iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Src:Bwiza

Comments are closed.