Mwalimu Masengesho wakoze “Robot” niwe wahize abandi barezi uno mwaka

8,510
Masengesho Bertin wakoze Robot n

Umwarimu wahize abandi mu mwaka w’amashuri 2020-2021, mu kiciro cy’amashuri abanza yigenga, yahaze udushya turimo Robot ndetse n’amapave akozwe mu macupa ya pulasitiki.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 05 Ukwakira 2021, umunsi hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu, hahembwe abarimu babaye indashyikirwa mu byiciro by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu mashuri ya Leta n’ayigenga.

Uwabaye indashyikirwa mu mashuri abanza ikiciro cy’amashuri yigenga ni Masengesho Bertin wo mu ishuri Authentic International Academy ryo mu Karere ka Nyagatare.

Masengesho w’imyaka 29 y’amavuko wize imibare, ubugenge n’ubutabire (Maths, Physics and Chemistry) mu mashuri yisumbuye, akaba afite impamyabushobozi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza mu ibaruramari (Accounting), amaze imyaka icyenda mu kazi k’uburezi.

Avuga ko mu gihe cya ‘Guma mu Rugo’ aribwo yatekereje kugira ibyo yikorera byamuhuza atangirira ku ituragiro ry’amagi y’inkoko, Robot ndetse n’amapave mu macupa ya pulasitike.

Masengesho yabwiye Kigali today dukesha iyi nkuru ko abikora atari agamije irushanwa ahubwo yagira ngo arebe ko hari icyo ashoboye muri we by’umwihariko ku macupa ya pulasitike, akaba yari agamije kurengera ibidukikije.

Ati “Urabona amacupa, amabase yamenetse n’ibindi bikoresho bya pulasitike usanga binyanyagiye ahantu hatandukanye kandi bibangamiye ibidukikije, narabifashe mbitwikira mu ngunguru, umushongi wabyo nawuvanze n’umucanga mbona havuyemo ipave ryiza, ndabikomeza.”

Avuga ko mu gucanira ibikoresho bya pulasitike apfundikira ingunguru yifashisha kugira ngo na none umwuka wabyo udahumanya ikirere.

Robot yo ngo yayikoze agamije kuzafasha abanyeshuri gufungura ubwonko, ibyo bumvaga ku maradiyo cyangwa babona kuri televiziyo ko na bo bashobora kuba babikora. Avuga ko atarayisoza ku buryo yatangira kwifashishwa ariko bishobotse yazabigeraho.

Masengesho avuga ko kuba yabaye indashyikirwa byamushimishije cyane ariko na none byamuhaye umukoro wo kuticara.

Agira ati “Sinabikoze ngamije irushanwa ariko kuba nditsinze ngiye gukoresha ubwonko nshake n’ibindi. Kwitwa indashyikirwa si ukugenda ngo mbyicarane, ahubwo ngiye kwerekera abandi.”

Avuga ko n’ubwo nta muhanuzi iwabo ariko mu gihe abantu bazaba babona icyo ibyo yakoze byamugejejeho bazemera akaberekera.

By’umwihariko umudugudu wa Mirama ya mbere Masengesho atuyemo, ngo na wo ugomba kuba ku isonga mu kurengera ibidukikije.

Ati “Nk’ahantu hatuye indashyikirwa ku rwego rw’Igihugu na ho nzaharanira ko hahora isuku kandi abaturage barusheho kurengera ibidukikije”.

Amapave akozwe mu macupa ya pulasitiki

Masengesho avuga ko agiye kuba umusemburo w’ibishoboka abantu bagakora kandi bakiteza imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko kuba mu myaka itatu uhereye 2018, Akarere ka Nyagatare hamaze kubonekamo abarimu b’indashyikirwa babiri ku rwego rw’Igihugu n’umwe ku rwego rw’Intara, ari ikizere ko ireme ry’uburezi rigenda rizamuka muri ako karere.

Avuga ko ku banyeshuri baba bigishwa n’aba barimu baba indashyikirwa bituma barushaho kubagirira ikizere bityo n’ibyo babigisha bakarushaho kubyitaho no kubyiga neza.

Naho ku dushya twahanzwe na Masengesho avuga ko bagiye gukangurira ibindi bigo by’amashuri bakamusura, bakagira ibyo bamwigiraho.

Ati “Urumva nk’utu dushya afite ni ibintu yakwicara agakorana n’abandi benshi, agakora koperative, tukagira ahantu hakorerwa amapave mu karere kacu”.

Ikindi ni uko ngo ibyo Masengesho Bertin akora bigiye kuzajya bikorwa n’abanyeshuri babibona kugira ngo na bo biyumvemo ko hari ibyo bakora mu maboko yabo.

Avuga kandi ko iby’uyu mwarimu bizafasha no mu kwigisha urubyiruko ruziga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Comments are closed.