Abarimu barashimira Leta kuba yarabashyiriyeho gahunda nziza zo kubateza imbere.

5,224
Kwibuka30
Image
Abarimu barashimira Leta kuba yarabashyiriyeho gahunda zitandukanye zigamije kubateza imbere.

Ubwo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2021 u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwalimu, bamwe mu barimu bitabiriye uwo muhango wabereye muri KCC (Kigali Convention Center) bashimiye Leta y’u Rwanda kuba ikomeje kubashyiriraho gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho ya mwalimu.

Uyu mwaka wa 2021, insanganyamatsiko y’umunsi wa Mwalimu iragira iti:”Abarimu ku isonga mu kubaka uburezi buhamye.

Mu ijambo rye, nk’umushyitsi mukuru muri uwo muhango, ministre w’uburezi Madame Dr UWAMALIYA Valentine yagaragaje ibimaze kugerwaho mu guteza imbere umwarimu yibutsa anashimangira ko inkingi ya mwamba mu burezi igomba gushyingirwaho n’ibindi byose ari MWARIMU.

Image
Mwalimu niwe nkingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu
Kwibuka30

Muri uwo muhango kandi hatanzwe ibihembo ku barimu bahize abandi, Ku rwego rw’Igihugu hahembwe abarimu 5 b’indashyikirwa barimo 2 bo mu mashuri ya Leta, na 2 bo mu mashuri afashwa na Leta ku bw’amasezerano n’ikigo kimwe kigisha imyuga n’ubumenyingiro. Bahembwe moto 4, mudasobwa na seritifika kuri buri mwarimu.

Image
Aba nibo barimu bahize abandi mu byiciro bitandukanye byatoranijwe

Mu butumwa bwatanzwe n’umwarimu w’indashyikirwa muri TVET uhagarariye abandi barimu bose Nsanzamahoro J. Jacques, yashimiye Leta y’uRwanda gahunda nziza yashyizeho zo guteza imbere mwarimu by’umwihariko gahunda ya mudasobwa ku mwarimu, igamije guteza imbere uburezi.

Kugeza ubu ikiciro cy’abarimu ni kimwe mu byiciro bivuga ko bihembwa amafranga y’intica ntikize ndetse benshi bakemeza ko mwalimu ariwe muntu uhembwa umushahara muto mu Rwanda ugereranije n’akazi n’inshingano ziba ziri ku mutwe we.

Gusa, Leta ivuga ko ikiibazo cya mwalimu ikizi neza kandi ko buri gihe bagerageza kugira icyo bagikoraho kuko bashima umusanzu we mu iterambere ry’igihugu, muri gahunda nyinshi Leta yashyiriyeho mwalimu harimo kumufunguriza Koperative UMWALIMU SACCO aho umwalimu ahabwa inguzanyo ku nyungu iri hasi ugereranije n’ibindi bigo by’imali.

Ubuyobozi n’abakozi ba Indorerwamo.com bwifurije umunsi mwiza wa Mwalimu abarezi bose, bunazirikana umusanzu we mu iterambere ry’igihugu.

Comments are closed.