’Mwarimu’ Clement wamenyekanye mu kwigisha gutwara imodoka yiyahuriye mu Kiyaga cya Muhazi

611
kwibuka31

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umugabo witwa Iraguha Clement wamenyekanye cyane kubera kwigisha abantu gutwara imodoka yifashishije imbuga nkoranyambaga, yapfuye nyuma yo ’kwiroha’ mu Kiyaga cya Muhazi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko amakuru y’urupfu rwa ’Mwarimu Clement’ yamenyekanye mu masaha ashyira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa 10 Ugushyingo 2025.

Yagize ati:”Uyu mugabo ku munsi w’ejo, mu masaa kumi n’imwe yari avuye mu Karere ka Gicumbi, ajya mu Karere ka Gasabo ahazwi nka King Fisher mu Murenge wa Rutunga. Iyi ni hoteli, abantu benshi barayizi.”

CIP Gahonzire yasobanuye ko ubwo Iraguha yageraga kuri iyi hoteli, yakodesheje ubwato bwo gutembera mu kiyaga, yizeza abakozi ko azi kubutwara, bamuha ibyangombwa, ubwo yageraga mu mazi nko muri metero 50 akuramo ikoti ry’ubutabazi, yirohamo.

Ati:“Yaje n’ubwato, bumugeza kuri iyi hoteli, akodesha bumwe mu bwato abantu bakoresha mu buryo bwo gutembera mu kiyaga, abwira abakozi b’aho ngaho ko azi gutwara ubwo bwato, nta kibazo. Bamuha ibyangombwa byose birimo gillet, arayambara, arangije, bimwe yari afite abishyira ku ruhande birimo ikote yari yambaye n’inkweto, ajya mu kato, aratwara, ageze nko muri metero 50 ni bwo yakuyemo ya gillet, ayirambika mu kato, ahita asimbukira mu mazi.”

Nk’uko CIP Gahonzire yakomeje abisobanura, abakozi bo kuri iyi hoteli babonye Iraguha asimbukiye mu mazi, baramukurikira kugira ngo bamutabare, ariko basanga yamaze kugera mu ndiba, yapfuye.

Yatangaje ko muri uwo mugoroba, abapolisi bakorera kuri sitasiyo ya Rutunga bageze ahabereye ibi byago, banzura ko bitewe n’uko bwije, ubutabazi bugomba kuba mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ugushyingo.

CIP Gahonzire yasobanuye ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Iraguha yiyahuye ariko ko rikomeje kugira ngo hamenyekane icyatumye yiroha mu mazi.

Ati:“Turebye nka Polisi uko byagenze, biragaragara ko ari uburyo bwo kwiyahura kuko yabanje gukuramo gillet, arayirambika kandi urabizi ko itanga uburinzi mu mazi. Kuba rero yabashije kuyikuramo, akayishyira ku ruhande, agasimbukira mu mazi nta muhengeri ubayemo, nta mpanuka ibayemo, akabikora ku bushake, biragaragara ko ari ukwiyahura.

Comments are closed.