Ngoma: Umugore yasutse amazi ashyushye ku mugabo we kuko ngo yari amaze iminsi amuhondagura.

4,171
Ngoma District - Wikipedia

Umugore w’imyaka 47 usanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Terimbere uherereye mu Karere ka Ngoma yacaniriye amazi amaze gushyuha ayamena ku mugabo we mu rwego rwo kumwihimuraho ngo kuko amaze iminsi amukubita, ubuyobozi bumubajije impamvu yabimuteye avuga ko ari umwanzi satani wamushutse.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 11 Mutarama 2022, bibera mu Mudugudu wa Terimbere mu Kagari ka Jarama mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama, Nsanzuwera Michelle, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ubwo ko uyu mugore yabwiye ubuyobozi ko umwanzi satani ariwe watumye ashyushya amazi ayamena ku mugabo we mu kumwihimuraho ngo kuko yari amaze iminsi amukubita.

Yagize ati ” Uwo mugore asanzwe ari Umukuru w’Umudugudu rero yasanze umugabo we aryamye ashyushya amazi arangije amusanga mu cyumba aryamye ayamumena mu maso, ku maboko no mu gatuza. Intandaro avuga ko umugabo we amaze iminsi ataha yasinze akamukubita, umugore rero ngo yabikoze ashaka kwihimura nubwo ngo umwanzi satani ariwe wamushutse.”

Nsanzuwera yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo abibutsa ko ntazibana zidakomanya amahembe ngo aho bigaragaye bajya begera ubuyobozi bukabafasha aho kwihanira.

Ati “Abaturage turabasaba kwirinda amakimbirane aho agaragaye nibegere abayobozi babafashe kuyakemura, aho kwihanira, uzajya yihanira bizajya bimugiraho ingaruka zo gukurikiranwa n’inkiko. Mu gihe wagiranye ikibazo n’uwo mwashakanye nimugane imiryango n’abavandimwe babafashe nibinanirana mugane ubuyobozi bubafashe.”

Kuri ubu uyu mugabo ari ku kigo nderabuzima cya Jarama ariko bikaba bivugwa ko aribwoherezwe ku Bitaro bya Kibungo bitewe n’uko yari ameze nabi. Umugore we afungiye kuri sitasiyo ya Police ya Jarama aho ategereje gushyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Sake kugira ngo akurikiranwe kuri iki cyaha.

Comments are closed.