Ambasaderi Nduhungirehe yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Latvia

6,924
Kwibuka30

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022, Ambasaderi Oliver Nduhungirehe, yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Latvia.

Uwo muhango wabaye nyuma yo guhura n’abayobozi bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Latvia ejo ku wa Mbere, aho bagiranye biganiro byibanze ku bufatanye n’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

Kwibuka30

Impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, akaba yazishyikirije Perezida wa Lativia, Egils Levits.

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko azibanda ku kukabaka ubufatanye buhamye mu by’ubukungu na dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.

Yashimangiye kandi ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho, n’ubwo bitandukanywa n’intera nini, Latvia kikaba ari igihugu gito giherereye mu Majyaruguru y’u Burayi.

Comments are closed.