Ngororero: Dosiye ya Gitifu ukekwaho gusambanya umwana yaraye igejejwe mu Bushinjacyaha


Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwemeye ko rufite Gitifu wa Muhanda kubera ko akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.
Kuva ku italiki 11 z’uku kwezi nibwo amakuru yatangiye gucicikana avuga ko RIB yaba yataye muri yombi umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanda ho mu Karere ka Ngororero. Ni amakuru yari agifatwa nk’ibihuha kuko bamwe mu bakozi b’Akarere ndetse n’ab’Umurenge bavugaga ko batazi ayo makuru.
Ariko binyuze ku muvugizi wa RIB, Dr MURANGIRA Thierry, uru rwego rwemeje ko uyu muyobozi ari mu maboko atari aye kubera ko akekwaho ibyaha birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina umwana w’umukobwa utarakwiza imyaka y’ubukure, bikavugwa ko umwana Gitifu ashinjwa gusambanya yari afite imyaka 17 y’amavuko.
Bwana Murangira Thierry yavuze ko ibyaha uno mugabo akurikiranyweho byabaye mu myaka 10 ishize kuko byabaye muri Mata 2015, bibera mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Bwira, Akagari ka Kabarondo mu Mudugudu wa Gitarama, ndetse ko ku munsi w’ejo hashize taliki ya 16 Nyakanga 2025 dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha.
Dr Murangira yakomeje agira inama abantu kujya batanga amakuru ku gihe, ndetse bakirinda kujya bahishirana.
Turasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kujya zitanga amakuru kuri RIB, y’aho abana basambanyijwe kugira ngo ababigizemo uruhare bagezwe imbere y’ubutabera. Ababyeyi nabo barasabwa kuzibukira umuco mubi wo kwemera guhabwa amafaranga yitwa “Gutanga icyiru” ngo batarega uwasambanyije umwana wabo; usibye kuba bidakwiye ni n’icyaha cyo guhishira icyah cy’ubugome.
Icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya umwana, giteganwa n’ingingo ya 14 y’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya igifungo kuva ku myaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
(Inkuru ya IGIHOZO Linkah)
Comments are closed.