Ngororero: Umugabo w’imyaka 50 akurikiranyweho gutoteza uwarokotse Jenoside

220
kwibuka31

Umugabo w’imyaka 50 wo mu Karere ka Ngororero yatawe muri yombi nyuma yo gutuka abayobozi no kuvuga amagamo arimo gutoteza uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byabereye mu Mudugudu wa Gahinga, Akagari ka Karambo Umurenge wa Gatumba ku wa 22 Nyakanga 2025.

Saa Kumi n’Imwe n’Igice ubwo bari mu Nteko y’abaturage nibwo Mudugudu yagaragaje iki kibazo cyabaye ku wa 20 Nyakanga 2025.

Kuri iyo saha nibwo ukekwa yabwiye Bavuganingoma Landouard w’imyaka 55 ari na we muyobozi w’Umudugudu amagambo yumvikanamo gutoteza uwarokotse Jenoside.

Ukekwa kuri ubu afungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacya ya Gatumba mu gihe iperereza rikomeje.

Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre yemeje aya makuru asaba abaturage kwirinda ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside, tunabibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko”.

Ingingo ya 11 y’Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo rivuga ibihano ku muntu wakoze ibyaha bikurikira, Guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside; Umuntu ugira imyitwarire cyangwa ukora igikorwa kigamije gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro, kwigamba, gushinyagurira, gutuka cyangwa kwangiza umutungo w’umuntu bishingiye ko ari uwacitse ku icumu rya Jenoside, aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Comments are closed.