Ngororero: Umwarimu yituye hasi imbere y’abanyeshuri ari kwigisha arapfa

1,370

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 4 Ugushyingo 2024 nibwo byamenyekanye ko Bwana Nsengimana Juvenal wari Umwarimu wigisha isomo ry’igifaransa mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza mu kigo cya Center Schooler Mukingi yitabye lmana ubwo yarimo arigisha.

Nyakwigendera yakoraga akazi k’ubwarimu mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Bwira akagari ka Kabarondo.

Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Bwira Bwana Nzabakurikiza Alphonse yabwiye indorerwamo.com ko iby’urupfu rwa Nyakwigendera Nsengimana Juvenal aribyo ko yapfuye.

Gitifu ati: “Inkuru niyo, yitabye lmana ari mu ishuri yigisha aza kwitura hasi imbere y’abana, abana bahita babwira abarimu bagenzi be ko aguye, baraza baramuterura bamushyira mu cyumba cy’abarimu (Salle des profs), mu gihe bari bategereje ko hari ubufasha bwamugeraho.

Amakuru avuga ko bagerageje guhamagara imbangukiragutabara (Ambulance) ariko ihageze isanga yamaze gushiramo umwuka.

Gitifu yakomeje avuga ko Nyakwigendera bari basanzwe bazi ko arwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso kuko ngo mbere y’iminsi hari ubwo yari mu birori maze aza kugira ikibazo indwara iramufata ariko bikaba bitari bikomeye cyane ntiyiture hasi, icyo gihe yari no hafi y’ibitaro baramufasha.

Uyu muyobozi yihanganishije abo mu muryango we, abarimu bakoranaga nawe ndetse n’abanyeshuri yigishaga. Atanga ubutumwa bw’uko abantu bajya kwa muganga bakipimisha kenshi indwara zitandura bakamenya uko bahagaze.

Nyakwigendera Nsengimana Juvénal yari afite imyaka 50 y’amavuko, akaba yakomokaga mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Matare, Umurenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke.

(Inkuru ya HABIMANA Ramadhan)

Comments are closed.