Ni iyihe mpamvu Ububiligi bukataje mu gupfobya genocide yakorewe Abatutsi?

1,623

“Mu bigaragara, virusi y’ubuhakanyi ikwirakwizwa n’abayobozi ba Congo n’abambari babo bo muri Belgique ikomeje gukwirakwira ku muvuduko wo hejuru mu Bwami bwa Léopold! (u Bubiligi)…”

Ubwo butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Nduhungirehe Olivier, asobanura inkomoko yo kuba ubuyobozi bw’Umujyi wa Liege wo mu Bubiligi bwayangaje ko butazifatanya n’Isi ku munsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ku nkuru yanditswe na kimwe mu binyamakuru byo mu Bubiligi, Amb. Nduhungirehe yanditse aninura isano y’u Bubiligi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ihera mu gihe cy’u Bukoloni.

Avuga ku bwami bwa Leopold, yaganishaga ku kuba Umwami Leopold II wayoboye Ubwami bw’u Bubiligi hagati y’umwaka wa 1865 kugeza mu 1909 ari we bivugwa ko yashinze akaba na nyiri Leta ya Congo yigenga hagati ya 1885 kugeza mu 1908, ari na yo yagutse ikavamo RDC.

Yavuze kandi ku isano ya bugufi iri hagati y’ubuyobozi bw’Umujyi wa Liege na RDC, kuko Umuyobozi w’Ishyaka riwuyobora Lydia Mutyebele Ngoi ari Umunyekongo umenyerewe mu gukwirakwizwa imvugo z’urwango ku Rwanda.

Yavuze kandi no kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Andre Falahaut, wakomeje kubangamirwa n’impuruza zitangwa ku bayobozi bihishe inyuma y’imikorere idahwitse ya Leta ya Kinshasa.

Minisitiri Amb Nduhungirehe yaboneyeho kwibutsa ko kwibuka Jenoside yakorewe Aabtutsi atari igikorwa cy’Abanyarwanda gusa ahubwo ari ubufatanye mpuzamahanga, aho ku itariki ya 7 Mata buri mwaka yashyizweho n’Inteko Rusange ya Loni nk’umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inzego z’umutekano mu Mujyi wa Liège, zatangaje ko uyu mwaka nta bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi biteganyijwe, mu gihe  byagombaga kuzaba tariki 12 Mata.

Igitangazamakuru cy’igihugu cy’Ububiligi kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025, cyanditse ko impamvu y’ihagarikwa ry’ibikorwa byo kwibuka mu Mujyi wa Liège byatewe n’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mwaka, polisi yihanangirije Burugumesitiri, ikavuga ko bibaye byiza bakwifata kubera ko bishobora kuba bibi bitewe n’imyigaragambyo y’Abanye-Congo iherutse kubera mu Mujyi wa Liège. Ibi byatangajwe n’Umujyi wa Polisi i Liège, Jadranka Lozina

Polisi yavuze ko ibi bigamije kwirinda imirwano ishobora kuvuka hagati y’Abanyarwanda n’Abanye-Congo.

Eric Twagirimana, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Liège, yabwiye Imvaho Nshya ko barimo kugerageza gukora ibishoboka byose no kureba uko bazakora ibikorwa byo kwibuka badatumiyemo abayobozi b’Umujyi wa Liège.

Icyakoze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe babwiwe ko hakozwe ibyo bikorwa ngo polisi ntiyabasha kubarinda.

Akomeza agira ati: “Twe dufite uburenganzira bwo gukora ibikorwa byo kwibuka ariko hatarimo abayobozi, ni byo rero turimo kureba uko tuzisuganya. Uhagarariye Ibuka hano i Liège ni we uzaduha umurongo.”

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abanyarwanda batuye i Liège buvuga ko busanzwe bufite ahantu hari ikimenyetso cy’Urwibutso bibukira Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

Ati: “Turimo turareba niba ari ho tuzakorera cyangwa se tuzashaka icyumba tuzakoreramo. Numva turamutse dukoreye ahari urwibutso ntihagire igihungabana ku mutekano, ibyo baba bitwaje ntabwo byaba bifatika.”

Twagirimana yavuze ko abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Liège badakwiye gukuka umutima kuko barimo gukora ibishoboka byose ngo bakore ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugana na Perezida w’Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA) mu Mujyi wa Liège, Anne-Marie Ikirizaboro, ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni.

Mu mwaka ushize, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byabereye muri Hotel y’Umujyi.

Comments are closed.