‘…ni umukino udusaba gutanga ibyacu byose…’ MASHAMI Vincent

5,298

Umutoza w’Amavubi Bwana MASAMI Vinvcent yavuze ko umukino uzabahuza na Cameroune ubasaba gutsinda uko biri kose.

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru AMAVUBI stars kuri ubu iherereye mu gihugu cya Cameroune aho itegereje guhura n’ikipe y’icyo gihugu mu mukino wo gushakisha itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afrika CAN.

Mu cyumweru gishize, AMAVUBI yabonye amanota atatu yari akenewe cyane nyuma yo gutsindira i Kigali ikipe ya Mozambique, ikintu cyayongereye amahirwe nubwo bwose byongeye kuba bibi nyuma y’aho ikipe ya Cape Vert Imyagiye ikipe ya Cameroune ibitego bitatu byose kuri kimwe, intsinzi yashyize Amavubi ahaga, kuko ibyuo yasabwaga kugira ngo igire amahirwe yo gukomeza byiyongereye.

Bwana MASAMI Vincent yagiranye ikiganiro na Radio Rwanda avuga ko imyitozo y’ikipe ikomeje, kandi ko ibyo basabwa nk’ikipe babizi neza, kandi ko amakipe yose bari mu itsinda rimwe agifite amahirwe, yagize ati:‘… Aho tugeze aha twese turacyafite amahirwe angana, yaba twebwe, Mozambique cyangwa Cap-Vert. Igisigaye ni ukugira ngo tubikorere mu minota 90, ni yo mpamvu turi hano, abakinnyi barabizi aho tuvuye, bazi aho tugeze kandi bazi n’aho twifuza kugera.”

Mashami yakomeje avuga ko umukino uzabahuza na Cameroune ari umukino aho buri umwe agomba gutanga ibishoboka byose kugitra ngo intsinzi iboneke, yagize ati: “Aya ni amahirwe akomeye mu rugendo rwabo rwo gukina kugira ngo bagire icyo bakora, bagire icyo basigira igihugu kandi barabizi ko bishoboka. Ni umukino tugomba gutsinda, intego ni imwe, tugomba gutanga ibyacu byose mbere y’uko dutekereza ku bandi’

Ni iki abanenga imikinishirize ye bavuga?

Benshi mu banyamakuru b’imikino ndetse n’abandi bakurikiranira hafi ibya ruhago nyarwanda, bashinja Bwana MASHAMI Vincent, umutoza w’ikipe nkuru AMAVUBI gukina umukino wo kugarira cyane, kabone yewe no mu gihe ikipe iba ikeneye gutsinda kandi hari amahirwe. Bwana Leonidas, umunyamakuru wa Flash FM yagize ati:’ Mashami ni umutoza mwiza, ariko ikibazo agira ni uko yugarira no mu gihe bitari ngombwa, hari igihe adadira inyuma kandi ikipe turi gukina nayo ifite ibihanga, rwose ajye akina umukino areke gutinya’

Ndayisaba Leonidas Umunyamakuru utabona||Yatakambiye Perezida Kagame||RBA  yashyizwe mu majwi - YouTube

Ati rwose hari ubwo yugarira kandi bitari ngombwa

Uwitwa GAKUBA FELIX, umunyamakuru wa ISANGO star uzwi cyane ku izina rya Romario nawe ati:‘…Style de jeu ya MASHAMI ihora ari imwe, ubanza bimugora guhindura ikipe, bimaze kugaragara ko ikipe y’u Rwanda idafite ikibazo cya ba rutahizamu, ahubwo ni uburyo bakinishwa, uzarebe igihe basabwe kwataka ko batabikora kandi bigatanga umusaruro, ubu rwose Mashami azatake nubundi nta kindi aramira, kunganya ntibimuha amahirwe na make, abahungu bihaye akazi karemereye ubwo batsindwaga bitari ngombwa, nk’igihe cya Cape Vert rwose birangayeho, ubu ntitwari kuba tugowe n’iyi mibare…’

Rayon Sports ikeneye amafaranga mbere y'amategek - Inyarwanda.com

Ati Mashami azatake, nta yandi mahitamo, kunganya bisobanuye kuvamo, kandi abasore batsinda ibitego barahari

Kubwa Romario, ikipe ifite abasore batsinda mu gihe bakinishijwe neza muri style yo gushaka igitego.

Ni iki AMABVUBI Asabwa kugira ngo akomeze?

Kugira ngo u Rwanda rwizere kubona itike y’Igikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004, birusaba gutsinda Cameroun, ariko na Mozambique igatsinda Cap-Vert.

Mu gihe u Rwanda rwatsinda Cameroun, Cap-Vert ikanganyiriza muri Mozambique, ibihugu byombi bizaba binganya amanota umunani, icyo gihe harebwe ku bitego byatsinze.

Cameroun ya mbere n’amanota 10, yamaze kwizera kuzakina CAN 2021 ndetse ni yo izakira iyo mikino ya nyuma izaba mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Leave A Reply

Your email address will not be published.