Sadio Mane yegukanye igihembo cy’Umunyafrika yahize abandi muri Ruhago

7,994
Kwibuka30

Umunya-Sénégal Sadio Mané yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’Umunyafurika w’umupira w’amaguru warushije abandi muri uyu mwaka ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, mu muhango w’ibihembo by’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) byabereye mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

Mané yatsinze penaliti yahesheje Sénégal igikombe cy’Afurika (CAN/AFCON) muri uyu mwaka ubwo igihugu cye cyatsindaga Misiri kuri penaliti ku mukino wa nyuma. Bwari ubwa mbere Sénégal yegukanye iki gikombe.

Ibi bihembo bya CAF byagarutse bwa mbere mu myaka itatu yari ishize, nyuma yuko byari byabaye bihagaritswe n’icyorezo cya coronavirus. Umunya-Nigeria Asisat Oshoala na we yisubije iki gihembo mu rwego rw’abakinnyi b’abagore, yari yanegukanye mu 2019.

Mané, w’imyaka 30, yagize ati: “Nishimiye cyane kwakira iki gihembo uyu mwaka”.

Mané yahigitse Edouard Mendy, Umunya-Sénégal mugenzi we akaba n’umunyezamu wa Chelsea, hamwe n’Umunya-Misiri Mohamed Salah bahoze bakinana muri Liverpool, uyu ikipe ye ya Misiri ikaba yaratsinzwe ku mukino wa nyuma wa CAN wo mu kwezi kwa kabiri.

Kwibuka30

Mané, wanafashije igihugu cye kubona itike y’imikino y’igikombe cy’isi akanafasha Liverpool kwegukana ibikombe bibiri by’imbere mu gihugu uyu mwaka, yongeyeho ati: “Ndashimira Abanya-Sénégal, kandi ntuye iki gihembo urubyiruko rwo mu gihugu cyanjye”.

Igihembo cya Mané ni kimwe mu bihembo bitanu Sénégal yegukanye, mu byiciro birindwi byose hamwe by’ibihembo mu rwego rw’abagabo, mu ijoro ryo ku wa kane iki gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba kizahora cyibuka.

Aliou Cissé, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Sénégal w’igihe kirekire, yegukanye igihembo cy’umutoza w’umwaka, ikipe ye iba ikipe y’uyu mwaka mu rwego rw’abagabo.

Pape Sarr yabaye umukinnyi ukiri muto w’uyu mwaka, naho Umunya- Sénégal mugenzi we Pape Ousmane Sakho yegukana igihembo cy’uwatsinze igitego cyiza cyane kurusha ibindi, yatsindiye ikipe ya Simba yo muri Tanzania yigaramye umupira.

Comments are closed.