Bugesera: Umuturage akurikiranweho kwiba no kwangizaga ibikorwaremezo by’amashanyarazi

8,005
Kwibuka30

Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera ifatanije n’izindi nzego z’umutekano yafashe umugabo witwa Ngendambazi  Theoneste  w’imyaka 32 ukurikiranweho icyaha cyo kwiba ibikoresho byifashishwa bubaka amapironi.

Uyu Ngendambazi na mugenzi we Nsekanabo  Theoneste w’imyaka 35 ugishakishwa bafashwe taliki 06 Werurwe, mu Mudugudu wa Majanja, Akagali ka Kabukuba, Umurenge wa Juru.

Ibikoresho byibwe ni ibyuma  byifashishwa mu gufata inkingi zifungirwaho amapironi yamashanyarazi bikaba byubakwaga na kompanyi yitwa Kala Telecom Ltd.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Twizeyimana Hamdun yavuze ko aba bajura bafashwe ku makuru yatanzwe n’umukozi ukora muri iriya kompanyi.

Kwibuka30

Yagize ati “Ahagana saa munani umukozi w’iriya kompanyi yahamagaye Polisi ayibwira ko bibwe ibyuma byifashishwa mugufata inkingi zifungirwa ho amapironi y’amashanyarazi, kandi abonye abagabo babiri bikoreye ibyuma mu ishyamba bamubonye barabita bariruka”. 

SP Twizeyimana avuga ko Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano  yahise ikora umukwabu wo gufata abo bajura , ifata uwitwa  Ngendambazi  Theoneste  naho mugenzi we aracika nawe akaba ari gushakishwa ngo afatwe.

SP Twizeyimana yagiriye inama abantu bose bafite ingeso yo kwiba ko bayicikaho kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, ndetse ko iyo wibye ibikoresho byifashishwa mu bikorwa by’amashanyarazi uba unateje umutekano mucye mu baturage.

SP Twizeyimana akomeza akangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru anaburira abafite ingeso mbi yo kwiba ibikorwaremezo ko Polisi izabafata aho bari hose.

Yavuze ati:”Polisi ntabwo izarambirwa kurwanya abahungabanya umutekano w’abaturage.Turakangurira abaturage kugira uruhare mu kurinda ibikorwaremezo ariko bakanatanga amakuru igihe babonye abarimo kubyangiza.”

Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya  Rilima kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse, uwacitse akaba agishakishwa ngo afatwe.

Comments are closed.