Nigeria: Abanyeshuri b’abahungu bari bamaze icyumweru bashimuswe barekuwe basubira mu miryango yabo.

8,034
Kwibuka30

Abanyeshuri b’abahungu barenga 300 bongeye guhura n’imiryango yabo, nyuma y’icyumweru bashimutiwe ku ishuri ryisumbuye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

Abo bahungu bageze mu murwa mukuru Katsina wa leta ya Katsina batwawe mu modoka za bisi.

Abanyamakuru bavuze ko byagaragaraga ko bari bananiwe ariko ko uretse ibyo ubundi bari bameze neza. Bamwe bari bacyambaye imyenda yabo y’ishuri, mu gihe abandi bari bafite ibiringiti.

Igitero cyo ku itariki ya 11 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri bashimutiwemo, cyabereye ku ishuri ryo mu mujyi wa Kankara, cyigambwe n’umutwe w’intagondwa ziyitirira idini ya Isilamu za Boko Haram.

Ntibiramenyekana niba abari bashimuswe bose ubu barekuwe.

Aminu Bello Masari, Guverineri wa leta ya Katsina, ku wa kane yavuze ko abana 344 bashyikirijwe inzego z’umutekano.

Yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati: “Ntekereza ko dushobora kuvuga ko… twagaruje benshi mu bahungu, niba ahubwo atari bose”

Ubwo batambukaga bagenda ku murongo bavuye muri bisi bajya mu nyubako ya leta ngo bahure na guverineri, abo bahungu bari bakikijwe n’abapolisi bafite imbunda. Biteganyijwe ko banapimwa n’abaganga bareba niba hari ikibazo cy’ubuzima bafite.

Umwe muri abo bahungu yabwiye televiziyo yaho ko we n’abo bari kumwe mu itsinda bagaburirwaga imigati n’imyumbati aho bari bashimutiwe ndetse avuga ko hari hakonje. Yavuze ko “yishimye rwose” kuba yongeye kugera i Katsina.

Ababyeyi babo bari basabwe n’ibyishimo byo kongera guhura n’abahungu babo.

Hafsat Funtua, ufite umuhungu w’imyaka 16, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:

Kwibuka30

Sinashoboye kwemera ibyo numvaga kugeza ubwo abaturanyi bazaga bakambwira ko ari ukuri”.

Ese Kurekurwa kwabo byagezweho bigenze bite?

Nigeria: Ba banyeshuri b’abahungu bari...

Leta ya Nigeria ishimangira ko nta mafaranga yarishye, ariko ko abo bahungu barekuwe nyuma y’ibiganiro n’abari babashimuse.

Nubwo umutwe Boko Haram wavuze ko ari wo wari wabashimuse, ibi byahakanwe n’abategetsi ba Nigeria.

Bello Matawalle, Guverineri wa leta ya Zamfara ari nayo aba bahungu barekuriwemo, yabwiye BBC ko habaye ibiganiro bitatu bitandukanye mbere yuko abo bahungu barekurwa.

Abategetsi bavuze ko abo bahungu barekuriwe mu mujyi wa Tsafe muri leta ya Zamfara ku wa kane nimugoroba.

Bwana Matawalle yabwiye ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Hausa ko muri ibyo biganiro abari babashimuse bavuze ku bintu bitandukanye binubira.

Yagize ati: Mu byo binubira harimo ukuntu abantu bica inka zabo ndetse n’ukuntu imitwe itandukanye y’ubwirinzi bw’abaturage ibiyenzaho”.

Uyu guverineri yongeyeho ko leta yasezeranyije gukurikirana ibyo abari bashimuse abo bahungu binubira.

Amakimbirane hagati y’aborozi n’abahinzi asanzwe abaho muri leta ziri rwagati ndetse no mu ziri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Nduka Orjinmo uri mu mujyi wa Lagos.

Ayo matsinda y’aborozi n’abahinzi amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo agirana amakimbirane, ariko mu myaka ya vuba ishize hagiye habaho ubushyamirane bwaguyemo abantu, impande zombi zikoresha imitwe y’ubwirinzi y’abaturage, cyane cyane mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.

Leave A Reply

Your email address will not be published.