Ruhango: Abarenze kumabwiriza yo kwirinda COVID-19 ni 111 bafashwe bayarenzeho.

7,647
Kwibuka30

Uko COVID-19 iko meje gukaza umurego niko abica amabwiriza barushaho kwirengagiza ko Covid-19 ihariri biyongera. Inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano zafashe abantu 111 batubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 barimo abari bambaye nabi agapfukamunwa, abasuhuzanya, kudahana intera hagati y’umuntu n’undi no kujya mu tubari.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko gufata abo bantu hari hagamijwe kureba uko ingamba zo kwirinda zubahirizwa no kongera kwigisha abantu gukomeza kwirinda kuko mu karere hamaze kugaragara abantu barindwi banduye COVID-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko abafashwe bari biganjemo abagenzi basanzwe n’abaturage baje kurema isoko rya Ruhango hagamijwe kureba uko amabwiriza yubahirizwa mu isoko ahateranira abantu benshi.

Umuyobozi w’Akarere avuga ko gufata abaremye isoko atari ukubahinda cyangwa kubakanga ngo birinde ahubwo ari ukubafasha no kongera kwibutswa amabwiriza yo kwirinda kuko icyorezo ntaho cyagiye.

Kwibuka30

Agira ati, “Akarere ka Ruhango kari karakomeje kwirinda bihagije ku buryo abantu bageze aho bagacika intege bigatuma ubu tumaze kubona abantu barindwi banduye COVID-19 mu minsi ya vuba niyo mpamvu twatekereje gufata abo bantu batubahiriza amabwiriza ngo twongere tubasobanurire uko bakwiye kuba bitwara”.

Umuyobozi w’akarere avuga ko abafashwe bari bambaye nabi udupfukamunwa, abagenda basuhuzanya abatubahiriza intera hagati y’umuntu n’undi, n’abafashwe bacuruza mu tubari abandi bagura inzoga bakanazinywera mu tubari.

Avuga ko abo bose baganirijwe hagakurikizwa amabwiriza agenwa n’inama Njyanama yo kubaca amande bagataha bigaragara ko banyuzwe kandi bagaragaje kwisubiraho bakaba batumwe ku baturanyibabo gukomeza kwitwararika icyorezo cyamara gucika bakazabona kwisanzura.

Agira ati, “Hakurikijwe amabwiriza nyuma yo kubigisha baciwe amande bisubirira mu mirimo yabo kandi bigaragara ko babaye Abanyarwanda beza, ntabwo kwari ukubahinda no kubakanga ni ugukomeza kwigisha kuko icyorezo kiracyahari”.

Amabwiriza agenwa n’inama Njyanama y’akarere ateganya amande ku bantu bafashwe bica amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuva ku 1.000frw kugeza ku 10.000frw.

Leave A Reply

Your email address will not be published.