Nigeria: Batandatu baguye mu iturika ry’ikamyo itwaye peterol

5,698

Ikamyo yari itwaye peterol yaturikiye mu mujyi wa Lagos muri Nigeria hapfa abantu batandatu.

Ubuyobozi bwtangaje ko iyo kamyo yagonganye n’indi bigatuma inkongi y’umuriro izangiza zombi.

Umumotari wafashwe n’ibirimi by’umuriro ni umwe mu bagizweho ingaruka n’iyo mpanuka.

Nigeria yagiye ikunda kwibasirwa n’impanuka zo mu muhanda harimo n’iturika rya tanki z’ibikomoka kuri peterol.

Bivugwa ko izi mpanuka ziterwa n’imiterere mibi y’imihanda, kutubahiriza amategeko y’umuhanda, no kudakoresha imodoka neza.

Comments are closed.