Nyuma y’umwaka abyisabiye Prezida wa Repubulika, FARUDA ukomoka muri DRC yahawe ubwenegihugu

8,014
Kwibuka30

Salukumbo Mamisa Faruda, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma y’uko tariki ya 10 Gicurasi 2019 yabwisabiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yasuraga Akarere ka Rubavu.

Salukumbo  Mamisa Faruda yakundanye n’Umunyarwanda amukurikira mu Rwanda barashyingiranwa. Yashyikirijwe ubwenegihugu bw’u Rwanda n’Umuyobozi w’Akarere ari kumwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Karere.

Mbere yo kurahira ku wa Kabiri tariki 13 Ukwakira,  Mamisa Faruda yibukijwe amahame remezo ya Repubukika y’u Rwanda asabwa kutazatatira igihango ahubwo agasenyera umugozi umwe n’abandi Banyarwanda mu rugamba rwo kubaka Igihugu.

Yavuze ko yishimiye kuba Umunyarwandakazi mu buryo bwemewe n’amategeko akaba ari inzozi akabije nyuma y’imyaka 16 amaze mu Rwanda, aho amaze kubyarira abana batatu.

Yagize ati: “Nakunze Igihugu cy’u Rwanda, Igihugu cyadufashe neza, mpamaze imyaka 16, gifite ubuyobozi bwita ku baturage n’imiyoborere myiza, byatumye nkunda u Rwanda, ikiyongeraho ni uko isezerano Perezida yampaye arisohoje”.

Salukondo Mamisa Faruda asaba Perezida Kagame guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Avuga ko kuba Umunyarwanda byamuhaye uburenganzira bw’Abanyarwanda kandi abyishimiye, akavuga ko bizatuma yubahiriza inshingano z’Ubunyarwanda.

Ati: “Ndabyubahiriza byose nk’Umunyarwandakazi, kuko maze imyaka myinshi mu Rwanda kandi nakunze iki gihugu kubera ibyo nagisanzemo, bituma nubahiriza amabwiriza yaho.”

Kwibuka30

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, yamumenyesheje ko guhabwa ubwenegihugu bijyana no kugira uburenganzira nk’Umunyarwanda kandi bigira inshingano bitanga, zirimo kugikorera no kukitangira.

Yakomeje amusaba kuba umwe mu basigasira u Rwanda ruzira amacakubiri kandi rufite umutekano nyuma yo guhana igihango n’u Rwanda mu buryo bweruye.

Yarahiriye kudatezuka ku ndangagaciro za Kinyarwanda

Mu Ntangiriro z’Ukwakira 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagarutse ku buryo hari abanyamahanga benshi bakomeje kwifuza guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, ahishura ko akunda kuganira n’abandi bayobozi akababwira ko abifuza guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda “bakwiye guhabwa amahirwe”, ko icyangombwa ari ukuba bafite umusanzu batanga mu iterambere ry’Igihugu.

Salukumbo Mamisa Faruda ni umwe mu Banyamahanga bakabakaba 940 bamaze guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2009.

Amategeko y’u Rwanda yemeza ko umunyamahanga aba ashobora kwemererwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, igihe amaze imyaka itatu ashyingiranywe n’Umunyarwanda/kazi mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko aha abanza  kubisaba.

Kuri ubu kandi si umwana ufite se w’Umunyarwanda gusa wemerewe ubwenegihugu ahubwo n’umwana ufite nyina w’Umunyarwandakazi na se w’umunyamahanga aba yemerewe ubwenegihugu.

Umwana uvukiye mu Rwanda ariko afite ababyeyi batagira ubwenegihugu cyangwa batazwi,  cyangwa se umwana uhavukiye udashobora kubona ubwenegihugu bw’umwe mu babyeyi be bitewe n’izindi mpamvu, ahita abona uburenganzira bwo kuba Umunyarwanda.

Ibyo umunyamahanga asabwa n’amategeko kuba yujuje ni ukuba agira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere rirambye mu Rwanda, kuba yubaha umuco nyarwanda kandi akaba akunda Igihugu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.