Nigeria: LONI yateye utwatsi ikemezo cya Leta ya Nigeria cyo gushahura abagabo bafata abangavu ku ngufu

6,702
UN closing New York headquarters to public over virus

Akanama k’umuryango w’abibumbye kateye utwatsi ikifuzo cya Leta ya Nigeria cyo kujya ishahura abagabo bazahamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu abangavu.

umukuru w’akanama gashinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye ONU madame MICHELLE Bachelet yamaganye ikemezo cya guverinoma ya Nijeriya kivuga ko kizajya gihanisha umugabo wajamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana cyangwa umugore ku ngufu. Icyo cyemezo kugeza ubu kimaze kwemezwa mu Ntara ya Kaduna.

Iri tegeko rivuga ko umugabo usanzwe uzwiho ibikorwa byo gufata umwana w’umukobwa uri munsi y’imyaka 14 azabanza gcibwa ubugabo mbere y’uko anyongwa.

Iryo tegeko rirongera rikavuga ko umugore uzafatwa yasambanije ku ngufu nawe azajya acibwa uturingoti dutwara intangangore mbere y’uko anyongwa.

Bachelet pidió investigar muertes durante protestas violentas en Chile –  Diario La Nación

Madame Michelle Bachelet arasanga igihano cyo gushahura abagabo kidakwiriye muri ino myaka.

Mu itangazo yashyize hanze, madame MICHELLE Bachelet yagize ati:”Ibihano nk’ibyo ntibikwiye, guca umugabo ubugabo cyangwa uturingoti dutwara intangangore sibyo bizakuraho inzitizi zose zituma abantu batabona ubutabera, kandi sintekereza ko aricyo kizaca ikibazo cyo gufata abana ku ngufu”

Madame Michelle arasanga icyo gihano gihabanye n’amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.