Nigeria yafashe imifuka amagana y’inyama z’Indogobe

6,455

Ubuyobozi bwa gasutamo muri Nigeria bwafashe imifuka 1390 irimo inyama z’indogobe mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa leta ya Kebbi hafi y’umupaka wa Niger.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko indogobe 1000 zabazwe, inyama zazo zigapakirwa mu mifuka, nk’uko umuyobozi wa gasutamo muri ako gace ,Josepf Attah, yabitangaje.

Yagize ati”Ubu ni ubucuruzi butemwe bw’inyamanswa bunyuranye n’amategeko ya Nigeria”.

Iyi mifuka yari ipakiye mu ikamyo bitaramenyekana aho yari yerekeje, mu gihe umushofari wayo n’undi muntu umwe ukekwa batawe muri yombi, bategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Nigeria yagiye ihura n’ikibazo cya ba rushimusi bica indogobe bakagurisha ibice byazo mu buryo butemewe, ibyatumye izi nyamanswa zigabanuka ku muvuduko wo hejuru.

Comments are closed.