Ninde warashe kajugujugu yahitanye abasirikare 8 ba MONUSCO muri DRC?

11,107

Nyuma y’aho ku munsi w’ejo indege ya kajugujugu ya Monusco irashwe igapfiramo abantu umunani, FARDC na M23 baritana bamwana.

Izi mpande zombi ziri mu mirwano muri teritwari ya Rutshuru zirashinjanya guhanura kajugujugu y’Umuryango w’Abibumbye yaburiwe irengero mu gace k’imirwano ka Chanzu, biragoye kumenya uruvuga ukuri.

Ingabo za MONUSCO ziri mu burasirazuba bwa Congo zatangaje ko iyi kajugujugu y’ubutasi yabuze igeze mu gace ka Chanzu “karimo imirwano hagati ya M23 na FARDC”.

Umuvugizi wa leta ya gisirikare ya Kivu ya ruguru Gen Sylvain Ekenge yaraye abwiye abanyamakuru ko iyi ndege “yarashwe na M23 igeze mu gace ka Chanzu kagenzurwa n’uwo mutwe”.

Ati:”Yarashwe iri mu butumwa bw’amahoro bwo kureba uko abantu bahunga kubera ibitero bya M23 no kureba ibikorwa by’ubutabazi bakeneye

M23 irahakana ko ariyo yarashe iyi ndege ahubwo ikemeza ko yarashwe n’ingabo za Leta FARDC.

Major Willy Ngoma uvugira M23 kuwa kabiri nimugoroba yavuze ko ari “igisasu cya FARDC cyakubise iyi ndege”.

Mu itangazo yashyize hanze, M23 ivuga ko mu gihe FARDC yariho irasa ibisasu kuri Chanzu imwe muri kajugujugu ebyiri za MONUSCO yafashwe n’igisasu cya mortier mu byarimo birasirwa ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Kugeza ubu biragoye kumenya neza uruhande ruvugisha ukuri ku ihanurwa ry’iyi ndege ya MONUSCO, ingabo zimaze imyaka irenga 20 muri ako gace zaratumwe kubungabunga amahoro.

Iyi ndege yapfiriyemo abantu umunani harimo abasirikare batandatu ba Monusco bakomoka mu gihugu cya Pakistan.

Abasirikare ba Pakistan bo mu butumwa bwa MONUSCO bitangazwa ko bapfiriye mu iraswa rya kajugujugu

Comments are closed.