CARDI B YACIYE AGAHIGO KATARI KARAKOZWE N’UNDI MUHANZIKAZI WESE KU ISI

7,686
Best Cardi B Songs of All Time - Top 5 Tracks - Discotech - The #1  Nightlife App

Kuri ubu Cardi B niwe muhanzikazi wenyine ugize buri ndirimbo kuri albumu ye kwemerwa na RIAA ibintu bitari byarigeze gukorwa n’undi muhanzikazi.

Cardi B yizihizaga umunsi w’amateka kuri we kuko abaye umuhanzikazi wa mbere ugeze ku rwego rwo guhemberwa umuziki we kuburyo buri ndirimbo iri kuri albumu ye yemewe na Recording Industry Association Of America ikigo gishinzwe kwemeza indirimbo zitandukanye kikazishyira ku rwego runaka rubarwa mu byiciro. Ikiciro cya mbere kiba ari zahabu, icya kabiri kikaba ari Platinum ari nacyo cyiciro Uyu muhanzikazi arimo.

Uyu muraperi w’imyaka 29 afite alubumu iriho indirimbo 13. N’ubwo buri ndirimbo yemejwe na RIAA ariko bodak yellow na I like it nizo zakunzwe cyane kurushaho, bikaba byaranatumye n’izindi zikurikirwa akagera ku cyo umuntu yakwita insinzi ikomeye ari umwe mu baraperikazi bakoze izina cyane akaba n’inshuti yabo nk’uko yanabigaragaje akorana indirimbo nabo harimo nka J balvin, Bad Bunny ndetse n’abandi benshi.

Abandi bageze kuri ibi barimo Beattles, Eminem, Van Hallen ariko abenshi mu babitwaye by’umwihariko b’abahanzikazi bi uko babaga bafite izo bakoranye n’abandi benshi bakomeye cyangwa bagaterateranya indirimbo, ibyo bakunze kwita compilation.

Comments are closed.