Ubuyobozi bwa AS MUHANGA bwanyomoje amakuru yavugaga ko abakinnyi bamaze amezi menshi badahembwa

12,107
Kwibuka30

Abayobozi b’ikipe ya AS MUHANGA bateye utwatsi amakuru yaramutse avuga ko ubukebe bwugarije iyo kipe ku buryo ngo abakinnyi bamaze amezi agera kuri 5 badahembwa.

Kwibuka30

Bimwe mu binyamakuru bikorera kuri Murandasi byaramutse bivuga ko hari amakuru avuga ko ikipe ya AS MUHANGA yugarijwe n’ubukene ku buryo iyo kipe imaze amezi menshi idahemba imishahara y’abakinnyi, ikinyamakuru bikaba ari nabyo bishobora kuba bituma ino kipe itaritwara neza mu mikino yo kwishyura, aya makuru rero amaze guterwa utwatsi na prezida wa AS MUHANGA mu kiganiro gito amaze guha radiyo y’igihugu.

N’uburakari bwinshi cyane, prezida Damascene wa AS MUHANGA yagize ati:”icyo ni ikinyoma, mbisubiyemo ko ari ikinyoma cyambaye ubusa, turi ikipe ifite ubuyobozi buhamye n’ibaruramari ryiza rikora kinyamwuga, nta kirarane na kimwe dufitiye abakinnyi bacu, ukwezi kwa 12 twakubahembye taliki 4 z’ukwa mbere, nubu nkubwira ubu turi gutegura liste z’imishahara z’ukwezi kwa mbere…” Bwana Damascene yakomeje avuga ko icyo kinyamakuru cyabyanditse n’umunyamakuru wakoze iyo nkuru adakwiye kwitwa umunyamakuru, ni abantu baraho kugira ngo basenye ibyubatse gusa.

Damascene, prezida wa AS MUHANGA yavuze ko ayo makuru agamije gutesha umurongo ikipe ya AS MUHANGA kandi ko bidashoboka, yakomeje avuga ko icyo kinyamakuru agomba kugikurikirana kuko kiri gushaka kwica isoko iyo kipe yari ifitanye n’abaterankunga batandukanye bateganyaga kubona.

Leave A Reply

Your email address will not be published.