Nkuranga Aimable yafunguwe by’agateganyo
Nkuranga Aimable wahoze ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR) ukurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi mu bucuruzi bw’amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga [Cryptocurrency], urukiko rwategetse ko arekurwa by’agateganyo.
Aimable Nkuranga na mugenzi we Bagire Eugène bakurikiranyweho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, icyaha cyo kuvunja amafaranga binyuranyije n’amategeko n’icyaha cy’iyezandonke.
Ni ubwambuzi bivugwa ko bwakorewe abaturage babarirwa muri 260 bo mu bice bitandukanye by’igihugu bagiye bakangurirwa gushora amafaranga muri ubu bucuruzi ariko byagera nyuma ikoranabuhanga rikifunga, bakabura intama n’ibyuma kuko batigeze bahabwa amafaranga bashoye ndetse n’inyungu bizezwaga.
Nyuma yo gusuzuma impamvu zikomeye ku ruhande rw’urukiko rwibanze rwa Kicukiro, urukiko rwagagragaje ko nta mpamvu zikomeye zituma bakomeza kuburana bafunzwe.
Urukiko rwategetse ko Nkuranga Aimable afungurwa by’agateganyo iki cyemezo kikimara gusomwa.
Bagire we urukiko rwemeje ko akurikiranywaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi dore ko ari na we wari uhagarariye Bitcoin, rutegeka ko akomeza kuburana afunzwe.
Comments are closed.