Noneho Rusesabagina avuze ko atazongera kwitabira urubanza rwe

6,733

Paul Rusesabagina avuze ko nta butabera ategereje mu rukiko ruri kumuburanisha bityo atazongera kwitabira uru rubanza.

Urukiko rwari rumaze kwanga ubusabe bwe bwo gusubika uru rubanza igihe cy’amezi atandatu, rutegeka ko rukomeza we akaziregura nyuma.

Rusesabagina n’umwunganizi we Me Felix Rudakemwa bavuze ko basaba igihe gikwiriye kingana n’amezi atandatu kubera impamvu zitandukanye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uruhande rwa Rusesabagina ruri gukora uburyo bwose bwo gutinza urubanza.

Rusesabagina yavuze ko asaba icyo gihe kuko atabonye umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye imurega kuko aho afungiye – muri gereza ya Kigali – bazimya amatara hakiri kare.

Yavuze kandi ko atunganiwe mu mategeko nk’uko abishaka kuko abunganizi yifuza bari mu mahanga bangiwe kuza kumwunganira mu Rwanda, yatanze urugero rw’umwunganizi we Vincent Lurquin wo mu Bubiligi, avuga ko yaje mu Rwanda akangirwa ko babonana.

Yagize ati: Ibi ni uburenganzira bwanjye kunganirwa n’uwo nifuza wese, byanashoboka ngatumira n’uwo mu ijuru”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Vincent Lurquin yangiwe n’inzego zibishinzwe kunganira umukiriya we mu Rwanda kuko nta masezerano ariho hagati y’urugaga rw’abavoka bo mu Bubiligi n’urwo mu Rwanda bwo kuba bakunganira abaregwa mu bihugu byombi.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byasobanuriwe Rusesabagina n’abamwunganira, buvuga ko ibyo uruhande rwa Rusesabagina ruri gukora ari ugushaka gutinza urubanza nkana.

Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rudakwiye gusubikwa kuko abandi 20 bareganwa na Rusesabagina baba “bimwe uburenganzira bwo kuburana kubera umuntu umwe”.

Nyuma yo kwiherera umwanya munini urukiko rwavuze ko gukomeza kuburanisha abandi bareganwa na Rusesabagina we akazagarukwaho bitaba binyuranyije n’amategeko.

Rwashyigikiye ingingo zatanzwe n’ubushinjacyaha maze rutegeka ko gusubika urubanza Rusesabagina yasabye atabihabwa, kandi ko urubanza rukomereza ku bandi baregwa.

Mu gihe hari hakomerejwe kuri Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, uburana yemera ibyaha, Rusesabagina yasabye ijambo urukiko, agira ati:

Kubera uburenganzira bwanjye bwibanze bwo kwiregura n’uburenganzira ku rubanza ruboneye urukiko rwanze kubyubahiriza, nagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano bityo nkaba mbamenyesha yuko ntazongera kwitabira uru rubanza, [ko] urubanza rwanjye nduhagaritse”.

Urubanza rwakomeje humvwa ’Sankara’ wiregura yemera byinshi mu byaha aregwa.

Nsabimana Callixte Sankara yavuze ko yemera ibyaha byose yashinjwe, akanabisabira imbabazi.

Yagize ati “Ndasaba imbabazi abaturage bose bahohotewe na FLN kandi ndicuza ko nabaye umuvugizi wa bariya bantu bahohoteye rubanda.”

Ibi bisobanuye iki? Ni iki kigiye gukurikira?

Jean Claude Nsengiyumva, umunyamategeko wigenga ukorera mu Rwanda yabwiye BBC ko kwivana mu rubanza ari ibintu bitaba kenshi mu nkiko mu Rwanda.

Nsengiyumva avuga ko amategeko ateganya ko urukiko rushobora gukomeza kuburanisha umuburanyi adahari rukanafata umwanzuro.

Gusa avuga ko uwaburanishijwe adahari ashobora kujuririra umwanzuro w’urukiko mu rukiko rwisumbuyeho.

Nsengiyumva avuga ko uwaburanishijwe adahari ashobora no “gusubirishamo urubanza rwe atanze impamvu ntagobotorwa zatumye urubanza rwa mbere atarwitabira”.

src:umuryango

Leave A Reply

Your email address will not be published.