Tanzaniya: Leta yakuyeho urujijo ku makuru yavugaga ko Prezida Magufuli arembeye mu Buhinde.

6,439
Kwibuka30
Premier Kassim Majaliwa weighs in on face masks wearing - The Citizen

Leta ya Tanzaniya ibinyujije mu ijwi rya ministre w’intebe Bwana Majalikwa Kassim, yakuyeho ibihuha byavugaga ko prezida Magufuli wa Tanzaniya arembeye mu gihugu cy’Ubuhinde.

Nyuma y’aho mu ntangiriro z’iki cyumweru amakuru yakomeje kuvuga ko prezida MAGUFULI POMBE Joseph yaba arembeye mu gihugu cya Kenya, ndetse hakaza n’andi makuru yavugaga ko nyuma yo kurembera muri Kenya yaje koherezwa mu Buhinde kubera uburwayi bamwe bavugaga ko ari Covid-19, kuri ubu, ministre w’intebe w’icyo gihugu cya Tanzaniya yakuyeho urwo rujijo avuga ko prezida JOHN POMBE MAGUFULI ari mutaraga, ko ari gukora cyane mu biro bye.

Yagize ati:“Perezida wa Tanzania John Magufuli ari mu gihugu kandi ari mu biro bye aho arimo gukora cyane

Yakomeje asaba Abatanzaniya gutuza ko prezida wabo ari muzima ndetse ko nta n’inkorora ari gutaka.

Kwibuka30

Bwana Majaliwa yagize ati: “Afite [Perezida Magufuli] umurundo w’amadosiye. Ubu iyo ari ho [mu biro] ari anyura mu madosiye, muravuga muti ‘Ararwaye, niyigaragaze’. Agendeye kuri gahunda yanyu bwite cyangwa kuri gahunda ye y’akazi?

Ati: “Perezida afite gahunda ye bwite y’akazi kandi ntabwo ashobora kwigaragaza ku mabwiriza yanyu”.

Bwana Majaliwa nta kindi kimenyetso yatanze cyo kunganira ibyo yavuze.

Leta ya Tanzania imaze igihe ishinjwa gukerensa ubukana bwa coronavirus.

President John Magufuli: A Model Leader in Africa for Employing Science in  Politics | CGTN Africa
Leave A Reply

Your email address will not be published.