NSANZAMAHORO Dennys Wamamaye cyane muri Sinema Ntarwanda yitabye Imana

15,089
Kwibuka30

NSANZAMAHORO Dennys wamamaye cyane muri Sinema Nyarwanda yitabye azize indwara ya Diabete yari amaze igihe arwaye.

Inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa NSANZAMAHORO Dennys, imenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 9 Kanama 2019.  Inkuru dukesha ikinyamakuru igihe.com, iravuga ko Bwana NSANZAMAHORO Denny yari amaze iminsi itatu arwariye mu bitaro bya Kaminuza by’I Kigali, iyo nkuru ikomeza ivuga ko yari arwaye indwara ya Diabete.

NSANZAMAHORO Dennys yamenyekanye cyane mu Ruhando rwa sinema mu Rwanda, ndetse atwara n’ibihembo bitandukanye muri uwo mwuga. Yigaruriye imitima y’abakunzi ba Sinema mu Rwanda kubera ubuhanga yakoreshaga mu gukina, yamamaye cyane muri filimi ya “Rwasa”.

Kwibuka30

Bwana Dennys yagiye agaragara mu ma filimi menshi nka “100 days”, “Sakabaka”, n’izindi nyinshi harimo n’iyo yakinnyemo hari kuvugwa ku buzima Iddi Amin Dada wahoze ayobora igihugu cya Uganda.

Nsanzamahoro Dennys yari umukinnyi w’umuhanga, hano yari amwe mu mashusho ya Filimi yitwa LE PETIT PAYS.

Bwana Dennys, yaherukaga gukina muri film ya Gael FAYE umwanditsi n’umukinnyi wa film aho yaharagaye yambaye imyenda ya gisirikare.

Ubuyobozi, abakozi, n’abakunzi b’ikinyamakuru “indorerwamo.com” bwihanganishije umuryango we ndetse n’abakunzi ba filimi mu Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.