Mangayamma w’Imyaka 73 yabyaye impanga bimusigira imvune

12,182
Kwibuka30

Umukecuru w’imyaka 73 yabyaye impanga bimusigira ibibazo byo mu mutwe

Kwibuka30

Mangayamma Yaramati, umukecuru w’imyaka 73 y’amavuko utuye mu majyepfo y’igihugu cy’Ubuhinde kuri uyu wa kane taliki ya 5 Kanama yabyaye abana b’abakobwa b’impanga nyuma yo guterwa intanga, ibintu bizwi ku izina rya (IVF) invitro Fertilization. Kugeza ubu amakuru atangwa n’umuganga we ni uko abo bana bameze neza, ariko nyina we akimara kubyara yahise agira ikibazo cya Stroke (udutsi two mu bwonko twaracitse) kuri ubu akaba ari gukurikiranwa n’abaganga. Ni inkuru yamushimishije cyane kuko ngo abandi babyeyi bari baramuciye kubera ubugumba. Umugabo we w’imyaka 82 nawe yanejejwe n’izo mpanga cyane. Yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko bari bamaze igihe kirekire barabuze urubyaro kandi ko bari baragerageje gukoresha buno buryo bwa IVF ariko ntibyagira icyo bitanga.

Mu mwaka ushize muri icyo gihugu nabwo hagaragaye undi mubyeyi wabyaye ku myaka 70 ariko uyu we akaba aje ari mwihariko udasanzwe.

 

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.