Bernard Ntaganda arasanga Commonwealth ari agatsiko k’abanyagitugu n’indyarya

10,340
Kwibuka30

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda arasanga “Commonwealth” ari nk’agatsiko kagizwe n’abanyagitugu gusa.

Mu gihe icyuweru gishize u Rwanda rwaratangiye kwakira ku mugaragaro inama ya CHOGM, inama yafashwe nko gutsindwa bikomeye ku barwanya ubutegetsi bwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kubera uburyo abo bakomeje kurwanya ko inama nk’iyo yo ku rwego rwo hejuru ibera mu gihugu cy’imisozi igihumbi, kuri ubu umwe mu banyapolitiki mu Rwanda ufite ishyaka rya politiki ariko ritemewe n’amategeko yo mu Rwanda kandi akaba yari aherutse kuvuga ko aziyamamariza kuyobora igihugu mu matora y’ubutaha, Bwana Maitre NTAGANDA Bernard, yanenze bikomeye ihuriro ry’ibihugu rikoresha ururimi rw’icyongereza Commonwealth avuga ko kubwe abona ko ari nk’itsinda rigizwe n’abanyagitugu buzuye uburyarya bayobowe n’Ubwongereza.

Ntaganda Bernard yavuze ko iyi nama yabereye i Kigali mu Rwanda, aho ashinja ubutegetsi “ibikorwa bitari ibya kimuntu” mu kwibasira ababuhunze, kuniga itangazamakuru, gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kuburirwa irengero kw’ababunenga, no kuniga urubuga rwa politiki. 

Bwana NTAGANDA Bernard asanga uburyo ibihugu bya Bulayi na Amerika binenga ingoma z’igitugu nka Russia n’Ubushinwa byagombye kunenga bikomeye ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse bukaba bwafatirwa ibihano bya politiki n’ubukungu.

Kwibuka30

Mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza atari akwiye kunenga Uburusiya mu gihe yabuze ubutwari bwo gushaka akanya n’iyo kaba gato ngo asure abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Kagame, cyangwa ngo abe yasura bamwe mu banyamakuru bafunze bazira ibitekerezo byabo.

Mu itangazo risa n’irigenewe abategetsi b’iburengerazuba bari i Kigali, Bernard Ntaganda yavuze ko “gushyigikira abanyagitugu babo beza, nk’ubutegetsi bw’u Rwanda, bishyira mu kibazo ibyo bita icyerekezo cy’isi…kandi biganisha ku gutakaza imbaraga kwabo.” 

Nubwo bimeze bitya, biravugwa ko kuwa mbere w’icyumweru gishize, Ntaganda ari kumwe na Ingabire Victoire bose bavuga ko ari abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta yaba yarabonanye na bamwe mu badepite bo mu Bwongereza ariko kugeza ubu ntiharamenyekana ibikubiye mu kiganiro bagiranye.

Comments are closed.