“Ntawe twingingiye kohereza abimukira mu Rwanda” Perezida Kagame Paul
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda ntawe rwigeze rwingingira kurwoherereza abimukira, ahubwo ngo ni igitekerezo cyavutse mu gukemura ikibazo.
Ibi perezida Kagame Paul Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri taliki ya 23 Gicurasi 2023 mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Bloomberg TV muri Afurika Jennifer Zabassaja, aho yagarukaga ku bufatanye u Rwanda rwagiranye n’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) mu gushakira umuti urambye ikibazo cy’abimukira.
Yagize ati:“Mu by’ukuri nta muntu n’umwe twingigiye gukorana natwe cyangwa kohereza abimukira mu Rwanda. Ni igitekerezo cyavutse mu kugerageza gukemura ikibazo gihari. Ibibazo by’abimukira birebana n’ibyuho by’abakozi ari na byo biteza urwo rujya n’uruza, ariko intandaro ishobora no kuba umutekano muke mu bice bitandukanye by’Isi.”
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda witabiriye Inama y’Ubukungu ya Qatar ibaye ku nshuro ya gatatu, yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza bwashibutse ku kwibaza uko hakemurwa iki kibazo cy’abantu biganjemo abambuka bajya gushakira amahirwe batabona ku yindi migabane.
Ati: “Ni bwo havutse ubufatanye bugamije iterambere bushingiye aho, bushobora gusubiza mu buzima busanzwe abimukira bifuza gutura bagatuza maze bakagira ubwigenge bwo gukora ibyo bashatse mu bice bafitiyemo umutekano.”
Guverinoma y’u Bwongereza ikomeje imyiteguroyo kohereza mu Rwanda by’agateganyo bimukira binjira mu gihugu banyuze mu nzira zitemewe zirimo ubwato buto bwambuka amazi y’ahitwa Channel.
Abayobozi b’icyo gihugu bavuga ko guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, abimukira barenga 7000 bafashwe bamaze kwambuka amazi y’ahitwa Channel mu bwato buto.
Abo baza biyongera ku bandi barenga 45,000 bambutse mu mwaka ushize wa 2022, ndetse na 28,000 bambutse mu 2021.
Kubohereza mu Rwanda by’agateganyo bigamije kubanza husuzuma ubusabe bwabo bw’ubuhungiro, abo bitazashobokera bagafashwa gusubira mu bihugu byabo cyangwa bakaba bahitamo kwigumira mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak, ntahwema kugaragaza ko yiyemeje guhagarika izo ngendo zo mu bwato zishyira ubuzima bw’abimukira mu kaga.
Muri iki kiganiro cy’i Doha, Perezida Kagame yanagaragaje uko u Rwanda rukoresha inguzanyo ruhabwa n’amahanga, ashimangira ko rudapfa kwaka inguzanyo gusa ahubwo hakwa ikenewe mu ishoramari riteza imbere Igihugu.
Yanavuze kandi ko mu gihe abayobozi batanga umusaruro mu rwego rw’ubukungu baba bakemura n’ibibazo birebana n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.
(Src:Imvahonshya)
Comments are closed.