Nyanza: Umupolisi n’abanyerondo bari bagiye gusaka inzoga z’ibikwangali bakubiswe n’abaturage

10,271

Kuri iki cyumweru gishize umupolisi n’abanyerondo babiri bari bagiye gusaka inzoga z’ibikwagali basagariwe n’abaturage barabakubita bikomeye.

Ku cyumweru taliki ya 7 Kanama 2022, mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana ho mu kagari ka Kavumu umupolisi wari kumwe n’abandi banyerondo babiri bose batari bambaye impuzankano bakubiswe bikomeye n’abaturage ubwo bajyaga gusaka inzoga z’inkorano bakunze kwita ibikwangali.

Aya makuru y’ikubitwa ry’aba bashinzwe umutekano yemejwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana NTAZINDA Erasme, ku kurongo wa terefoni yatubwiye ko iki kibazo kiri mu maboko y’urwego rw’ubushinjacyaha RIB, ndetse asaba abaturage kujya brinda urugomo, Meya yagize ati:”Nibyo koko ayo makuru turayazi, ibi byabaye ku cyumweru, kandi icyo kibazo kiri uri RIB niyo irimo kugikurikirana, ndumva nta kindi nabivugaho kugira ngo ntaza kubangamira iperereza

Ykomeje asaba abaturage bo mu Karere ayobora kwirinda ibikorwa by’urugomo ,ndetse bakarangwa n’umuco wo kubaha inzego.

Meya NTAZINDA yasabye abaturage kwirinda urugomo no kubaha inzego z’umutekano.

Umwe mu bavuga ko bari bahibereye ubwo ibyo byabaga, yatubwiye ko ahagana saa sita z’amanywa aribwo abaturage babonye abagabo batatu barimo n’umunyerondo uzwi cyane muri ako gace witwa Murundi, yakomeje avuga ko abo bagabo bari baje gusaka kwa Bwana Tuyishime bivugwa ko acuruza urwagwa mu buryo butemewe, ngo bahageze basanze hakinze, basanga umugore we aho yari yagiye kwahira ubwatsi bamubaza aho umugabo ari, undi ababwira ko atazi aho ari, niko kumutegeka gukingura aho basanzwe bakorera undi arabyanga, ndetse ababwira ko nta cyamwemeza ko atari abajura kuko nta cyangombwa bari bafite, yagize ati:

Harimo Murundi n’abandi bagabo batatu, nta kibaranga bari bafite, cyakoze umwe yahise avuga ko ari umupolisi avuga ko ikimuranga ari amapingu afite, yahise ategeka uwo mugore kwambara amapingu, undi arabyanga

Bivugwa ko nyuma yo kwanga kwambara amapingu, batangiye kumuhata imigeri aribwo bamwe mu baturage batabaye imirwano ikomeye iba iratangiye hagati y’abo bashinzwe umutekano n’abaturage, bikavugwa ko muri iyo mirwano uwo mupolisi yahakomerekeye bikomeye kuko ngo yaba yarakubiswe ikibuye mu mutwe ku buryo ngo kugeza ubu yaba akirwaye, muri iyo mirwano kandi amakuru avuga ko amapingu yari yabuze ariko ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi ayo mapingu yagaruwe.

Biravugwa umupolisi wakubiswe urubuye mu mutwe yataye amapingu, nyuma gitifu w’Umurenge asaba ko ashakishwa vuba akagarurwa ku buyobozi

Nyuma y’iyo mirwano, polisi y’Akarere yaratabaye yifashisha abandi bapolisi bivugwa ko baje mu modoka za pandagari ebyiri, maze abaturage bakuzwa n’amaguru, gusa bikavugwa ko hari abagabo babiri batawe muri yombi ariko bamwe mu bari nahari bakavuga ko abafashwe batari mu barwanye n’abashinzwe umutekano.

Uwitwa Paul (Niryo zina tumuhaye) avuga ko babiri mu bafashwe harimo na Bwana Mathias ise wa Bwana Tuyishime uvugwaho gucuruza izo nzoga badafite aho bahuriye n’iyo mirwano, yagize ati:”Abapolisi bakiza, abantu barirutse, maze polisi imanuka kwa muzehe Mathias, n’undi mugabo witwa Senga barabajyana, kandi mu by’ukuri nta n’ubwo bari mu barwanaga pe

Bamwe mu baturage bafite icyo basaba ubuyobozi

Bamwe mu baturage barasaba ubuyobozi ko hakorwa iperereza ryimbitse kuko bemeza neza ko abo bagabo babiri barengana, ikindi bagasaba kubakiza bamwe mu bashinzwe irondo bavuga ko babahohotera aho kubacungira umutekano, benshi bagashyira mu majwi uwitwa Murundi n’abandi bazwi ko bari abajura mu mujyi aho, ariko nyuma akaba aribo bahabwa akazi ko kubacungira umutekano.

Kuri icyo kibazo Meya NTAZINDA yavuze ko Murundi ata kibazo ateye ko ahubwo abafasha cyane mu mutekano, yagize ati:”Abanyerondo si abajura, kuba batari bambaye impuzankano ntibibagira abajura ahubwo baradufasha cyane, badukorera akazi neza, benshi mu banenga akazi bakora usanga nabo badashobotse, bakitwaza abanyerondo

Kugeza ubu nk’uko Bwana NTAZINDA yavuze, abantu babiri nibo bari mu maboko y’ubugenzacyaha RIB kugira ngo babazwe ibijyanye n’urugomo bakoreye abashinzwe umutekano.

Mu Karere ka Nyanza aho umurenge wa Busasamana uhana urubibe n’umurenge wa Mukingo haravugwa utubare twinshi ducuruza inzoga zitemewe zikunze kwitwa Ibikwangari ariko na none hakavugwa akaboko ka bamwe mu bashinzwe umutekano cyane cyane abanyerondo baka ruswa abanyatubari batayibaha bakababeshyera mu buyobozi ko bacuruza ibikwangari bagacibwa amande y’ubusa kandi bazize kuba batatanze ruswa.

Comments are closed.