“Ntitwigeze turasa ku basirikare b’u Rwanda, twarashe ku mabandi” FARDC

5,464

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo witwa Ngwabidje Kasi, yasohoye itangazo rivuguruza ibyatangajwe n’igisirikare cy’u Rwanda, ko kuri uyu wa Gatatu abasirikare ba Congo barashe ku barinze umupaka bo mu Rwanda.

Nyuma y’aho igisirikare cy’u Rwanda gitangaje kko ahagana saa kumi z’igitondo ingabo za Congo FARDC zarashe amasasu menshi ku butaka bw’u Rwanda zinyuze mu Karere ka Rusizi, FARDC yo yahakanye ayo makuru, ivuga ko ahubwo yarasaga ku mabandi.

Itangazo rivuga ko habayeho ibikorwa bimaze igihe, aho Abapolisi ba Congo, PNC, ndetse n’abasirikare ba kiriya gihugu, FARDC barasanye mu rukerera n’itsinda ry’abagizi ba nabi ryahungaga, nyuma yo kugerageza gukora ibikorwa byaryo mu duce twegereye urubibi rw’u Rwanda.

Muri iryo tangazo Ngwabidje Kasi yagize ati:Igihe bahungaga, habayeho kurasana n’abashinzwe umutekano, abo bagizi ba nabi bari bafite imbunda.

DR Congo ivuga ko byatumye habaho gukoresha ingufu nyinshi, ndetse bamwe mu bagizi ba nabi barafatwa.

Ngo muri uko kurasana “umwe mu mabandi yakomeretse, undi arapfa.”

Itangazo rivuga ko hatangiye iperereza rizagaragaza ibyabaye, rigahakana ko ingabo za Congo zitarenze umupaka , cyangwa ngo zirase zerekeza ku butaka bw’u Rwanda.

Guverineri Kasi yahakanye avuga ko batigeze barasa ku Rwanda, agashinja u Rwanda gushaka kubeshya amahanga.

Congo ikavuga ko itangazo ryasohowe n’u Rwanda “ari ikinyoma kigamije kwerekana ko ruhohoterwa no gushaka impamvu y’ibibazo.”

Ngwabidje Kasi mu itangazo agaragaza ko itangazo ryasohowe na RDF ari impamvu “u Rwanda rushaka guheraho rutera Kivu y’Epfo.”

Gusa, u Rwanda mu itangazo rwasohoye ku gicamunsi kuri uyu wa Gatatu, ruvuga ko nta musirikare warwo wakomeretse cyangwa ngo araswe n’itsinda ry’abasirikare ba Congo bari hagati ya 12, na 14, ruvuga ko barashe ku bashinzwe kurinda umupaka wa Rusizi.

Abo basirikare ba Congo ngo bari mu gace katagira ukagenzura, kari ku rubibi rw’u Rwanda na Congo, ubwo barasaga ku mupaka wa Rusizi.

Comments are closed.