Nyuma ya Kenya, Amerika yaburiye u Burundi ko bushobora kugabwaho ibitero by’iterabwoba

6,775
Kwibuka30

Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze ubumwe za Amerika yaburiye abanyamerika batuye i Burundi kwitondera ibibanza bimwe na bimwe kuko bishobora kugabwaho ibitero by’iterabwoba.

Leta Zunze ubumwe za Amerika zaburiye Abanyamerika ko hari ibice mu Burundi bakwiye kwirinda kugenderamo kubera ikibazo cy’umutekano muke. Aho ni nk’ahahoze isoko nkuru rya Bujumbura hamwe n’intara zegereye ishyamba rya Kibira rifatanye na Nyungwe, nka Cibitoke, Bubanza na Muyinga, ibi byose bikaba ari bimwe mu bice buvugwaho kko bishobora kugira umutekano muke.

Amdassade ya Leata Zunze ubumwe za Amerika mu Burundi yavuze ko hari amakuru fite yo kandi ayo makuru akaba ari ayo kwizerwa ko mu bice bimwe na bimwe umutekano ushobora guhungabana umwanya uwariwo wose. Amaerika ikaba yaburiye Abanyamerika baba mu Burundi ko bakwirinda kujya muri ibyo bice byavuzwe haruguru.

Kwibuka30

Mu itangazo ryashyizwe hanze, ryagaragajeko bimwe mu bice biri hagati mu mujyi wa Bujumbura ahahoze isoko rikuru, isoko rimaze imyaka irenga 10 rihiye ariko hakaba ri hamwe mu banu hahurira abantu benshi, muri ibyo bice, Amerika ivuga ko hashobora gukorerwa ibikorwa by’iterabwoba nko gutega ibisasu.

Ibindi bice Amerika ibona ko umutekano ari muke cyane, ni nko mu ntara ya Cibitoke na Bubanza zihana urubibe n’ishyamba rya Kibira. Amerika yemeza ko icyo gice kimaze iminsi kiberamo imirwano y’abitwaje ibirwanisho batazwi. Hakiyongerako n’intara ya Muramvya n’ayo nyine ihana urubibe n’ishyamba rya Kibira.

Leave A Reply

Your email address will not be published.