“NTIZA” Indirimbo ya Bruce Melodie na Mr Kagame ntivugwaho rumwe kubera amagambo y’ibishegugu yuzuyemo.

14,032

Abantu benshi bakomeje kutavuga rumwe ku ndirimbo NTIZA ya Bruce Melody na Mr Kagame baherutse gushyira hanze kubera amagambo y’urukozasoni n’ibishegu yuzuyemo.

Hashize iminsi mike abahanzi Bruce Melody na Mr Kagame bashyize hanze Indirimbo yiswe NTIZA isohokana n’amashusho yayo, ariko kuva yashyirwa hanze abantu benshi ntibari kuyivugaho rumwe kubera ibyo bita amagambo y’urukozasoni n’ibishegu akubiye muri iyo ndirimbo ku buryo benshi basanga ikwiye guhagarikwa burundi kuko nta butumwa bwubakwa buyirimo. Ku mbuga nkoranyambaga uwitwa Odette NKURAYIJA yagize ati:”ntacyo twaba turiho turubaka mu gihe bamwe mu rubyiruko bakunzwe bari kutwangiriza abana

Uwitwa Mukesha ati:”Iyo ndirimbo nyumva bwa mbere nayumvanye n’abana banjye, ni bakuru, nkyumva amwe mu magambo arimo narumiwe, ngira isoni ariko nabo wabonaga bagize isoni, habura ugira icyo avuga

Amwe mu magambo ateye isoni ndetse afatwa nk’ay’urukoza soni harimo aho bagira bati:”…ntiza kuko jye ntagitereta maze nshingemo ipoto….” ahandi bati:”…ntibigeze bazaga bavuguta gusa, …ruvunabataka yanjye ni qualité,…sinjya nsondeka”

Ni amagambo menshi y’urukozasoni ndetse benshi bemeza ko ari ibishegu. Amakuru dukesha ikinyamakuru igihe.com, ni uko RALC Inama nkuru ishinzwe ururimi n’umuco imaze guterana kugira ngo barebe ko iyo ndirimbo yahagarikwa. Benshi mu Banyarwanda barasanga mu gihe nk’iki abana b’abanyeshuri batari ku ishuri baba bahugiye ku ndirimbo nk’izi, iyo rero zirimo amagambo nk’ayo y’urukozasoni bishobora kubangiza cyane bigatuma bararurwa n’ibintu by’ubusambanyi bishobora gutiza umurindi kwiyongera kw’inda z’abangavu.

Bruce MELODY ni umuhanzi ukunzwe cyane n’u rubyibuko kubers ubuhanga n’ijwi rye ryiza, ariko bamwe mu bakuze bakamushinja gukoresha amwe mu magambo atiyubashye nk’ayo mu ndirimbo yiswe ngo URI KUNGORA yakoranye na Sanny aho bavuga ngo “…humura sinkurya bunyama…”

Comments are closed.