Nyabihu: Abagabo bubatse barashinjwa gushuka abangavu, bakabatera inda

3,647

Abangavu bo mu Karere ka Nyabihu batewe inda bavuga ko bashukwa akenshi n’abagabo baba bakuze kandi bafite abagore babo, ngo bakaba batera aba bangavu inda bashingiye ko rimwe na rimwe baba bafite  amikoro.

Umwe mu bangavu wo mu Murenge wa Rugera ariko utashatse ko amazina ye ashyirwa hanze, yabwiye Imvaho Nshya ko umugabo wamuteye inda bwa mbere yamurushaga imyaka hafi 40, dore ko yatwaye inda afite imyaka 16

Yagize ati: “Njyewe umugabo wanteye inda yakundaga kungurira imigati, fanta n’icyayi, akanyereka urukundo hakaba ubwo ampaye amafaranga nk’ibihumbi bitanu ngo nigendere, nanjye rero kubera ko nari nkiri muto mfite amaraso y’ubuto nahise numva mukunze. Umunsi umwe aranshuka anjyana i Musanze mbona yanjyanye mu cyumba, tugezemo ambwira ukuntu ankunda kandi ko azamfasha muri byose cyane ko nari mfite mama gusa kuko data yapfuye. Yaransambanyije bikomeza gutyo kugeza ubwo yanteye inda, rwose twageze aho tukajya tubana nk’umugore n’umugabo, amaze kuntera inda yahise yimukira muri Uganda n’umuryango we”.

Undi we yavuze ko mu gihe yari afite imyaka 15, umugabo yamweretse ko amukunda kugeza ubwo amwemerera akazi ko mu rugo, ariko agamije kumwiyegereza ngo ajye amusambanya hari mu mwaka wa 2014

Yagize ati: “Hano rwose bireze abagabo bakuze bakunda gusambanya abangavu mu buryo bushukana kandi bitugiraho ingaruka zikomeye, nkanjye umugabo wanteye inda ashingiye ko ababyeyi banjye bapfuye bose ndi imfubyi buriburi.

Yankuye hano anjyana i Musanze ngo agiye kumpa akazi mu rugo, ariko umugore we yajyaga ku kazi agasigara ansambanya we yari mu kigero cy’imyaka nka 50, nyuma yo kuntera inda yaranyirukanye aho ntekerereje kumurega nsanga yarimutse  kuko bari bacumbitse (abapangayi)”.

Uyu mukobwa akomeza avuga ko bamwiciye ejo hazaza kugeza ubwo ngo byatumye kubera imibereho mibi yarakomeje kwangara kugeza ubwo yongera gutwara indi nda, kuri ubu akaba afite abana babiri ngo nabo batagira aho banditse, ibi bintu kandi ngo bituma batabasha guhabwa serivise cyane cyane ko baba batari mu bitabo by’irangamimerere.

Umwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Shyira, Mukamasabo Elina na we ashimangira ko abagabo bakuze mu bice bya Nyabihu bakunze gushuka abangavu ariko ko nabo baba batari shyashya.

Yagize ati: “Abagabo bamwe nka hano muri Shyira koko bakunda utwana tw’udukobwa tukiri mu myaka mike, ariko natwo ntituba tworoshye ni gute umwana w’umukobwa atunga nimero ya telefone z’umugabo ungana na se. Uzagere mu tubari twa Vunga wirebere abo bangavu uvuga ni bo baba biteretse amacupa y’inzagwa, none se ubwo umugabo wamara kumugurira akabenzi ukarenzaho urwagwa ukagenda gutyo, abangavu na bo nibiheshe agaciro niba bashaka no gukundana babane n’urungano rwabo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette, asaba abakobwa kujya batanga amakuru mu gihe babona ko hari abagabo cyangwa buri wese ushaka kubahohotera

Yagize ati: “Ni byo koko ikibazo cy’ihohoterwa ku bangavu kirahari, gusa icyangombwa ni uko buri wese atanga amakuru ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abangavu, kandi ndagira ngo menyeshe abo bagabo ko bidakwiye nk’ababyeyi guhemukira abana baba bari mu kigero cy’ababo.

Bumve ko gufatirana umwana ukiri muto umushukisha ibintu ugamije kumusambanya abantu bumve ko bihanirwa, turakomeza gukora ubukangurambaga rero, kandi nsabe n’ababyeyi bagira ingorane abana babo bagaterwa inda ko bidakwiye kujya babaha akato kuko bishobora gutuma nawe yiheba agakomereza muri zo ngeso”.

Kugeza ubu mu Karere ka Nyabigu abangavu bagera ku 194 ni bo bagejeje ibirego kuri Isange One Stop Center ya Nyabihu bavuga ko basambanijwe kuva muri Mutarama 2023 kugeza muri uku Kwakira .

Comments are closed.