Nyagatare: Abarema isoko rya Rwimiyaga barasaba ko risanwa
Abarema isoko rya Rwimiyaga riherereye mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, barasaba ko ryakubakwa bundi bushya, kuko irihari ryangiritse cyane ndetse rikaba ari rito.
Abacuruzi barenga 600 ni bo bacururiza muri iri soko rya Rwimiyaga bavuye hirya no hino.
Mu bacuruzi bacururiza muri iri soko, abakorera ahubakiye ntibagera no ku 100 kuko umubare munini ari uw’abacururiza hasi, abandi bakifashisha udutanda twubakishije ibiti.
Ni mu gihe n’abacururiza ahubakiye na bo bavuga ko hangiritse cyane ku buryo bibateza igihombo cyane cyane mu bihe by’imvura n’izuba.
Aba baturage barifuza ko iri soko ryakubakwirwa, kuko uretse imvura n’izuba bibabeteza igihombo, ngo kutubakirwa kwaryo binaha urwaho abajura babiba ku manywa y’ihangu.
Uretse iri soko rya Rwimiyaga, muri aka Karere ka Nyagatare hari n’andi masoko yangiritse arimo n’isoko rya Ruko, abaturage baka bifuza ko na yo yasanwa.
Comments are closed.